Mu kiyaga cya Edouard giherereye mu rubibi rw'igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo n'ubugande hakomeje kugaragara ihohoterwa rikorerwa abarobyi b'abagande n'abanyecongo biturutse ku kutumvikana ku mbibi z'ibihugu byabo.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 8106 | Kuya 09-16-2016 09:13



Mu kwezi kwa kanama uyu mwaka wa 2016, abarobyi bagera ku 9 b'abanyecongo bo mu gace ka Kyavinyonge bafashwe n'ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zibashinja kuvogera urubibi rw'igihugu cyabo mu kiyaga bakinjira ku ruhande rw'ubugande akaba ariho bakorera uburobyi.

                 Mu kiyaga cya Edouard hakomeje kuvuka amakimbirane mu barobyi

Muri uku kwezi kandi kwa kanama, abarobyi 4 b'abanya Uganda, bafashwe n'inzego z'ubuyobozi za Congo Kinshasa mu gace ka Lubero bashinjwa kuvogera urubibi.

Mu rwego rwo kureba uko bakemura impaka zikomeje kuvuka ku mpande zombi, amashyirahamwe agize sosiyete sivile muri Kivu y'amajyaruguru yibumbiye mu cyitwa SEPD ( Synergie des écologistes pour la paix et le développement ), yandikiye Minisiteri ya Congo Kinshasa ishinzwe ubuhinzi, uburobyi n'ubworozi, iyisaba kwihutisha igikorwa cyo kugaragaza imbibi mu kiyaga cya Edouard kugirango hirindwe amakimbirane hagati y'abarobyi b'abagande n'abanyecongo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd