Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 kamena 2016, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ishingiye ku bipimo ngenderwaho, bizeye ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016 buzazamuka bukagera kuri 6%.

 

By Muhire Norbert | Views : 8253 | Kuya 06-29-2016 11:59



Nkuko bisanzwe bigenda buri gihembwe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 kamena, komite 2 za Banki Nkuru y’u Rwanda, zarateranye,Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga na komite ishinzwe gukurikirana ubusugire n’iterambere ry’urwego rw’imari mu gihugu.

Komite ishinzwe gukurikirana ubusugire n’iterambere ry’urwego rw’imari bagaragaje ko uru rwego ruhagaze neza.

Nyuma yo guterana kw’izi komite, mu kiganiro n’Abanyamakuru, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yagize ati :”

-  Imari shingiro ibigo bikoresha ntibagomba kujya hasi ya 15% none bari kuri 25,3% ku ma banki na 32,4% ku bigo by’imari biciriritse,bigaragaza ko bihagaze neza kuko bafite imari shingiro yahangana n’ibibazo ibyo ari byo byose.

-  Ubwiza bw’inguzanyo baba baratanze uko zishyurwa, muri icyi gihembwe cya mbere izitishyurwa neza ziriri kuri 6,2% mu gihe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize zari kuri 6,3 % nubwo twifuza ko zajya munsi ya 5%.,,, mu bigo by’imari biciriritse niho byazamutse ariko turi kureba uko byagabanuka kuko byavuye kuri 7,7 % bikaba bigeze ku 8,5%, nta mpungenge zihari kuko bigaragara ko hari urwunguko rw’ibigo by’imari n’ibigo by’ubwishingizi.

-  Amafaranga bafite bashobora gutangaho inguzanyo ntabwo twemera ko bajya kuri 20%, none mu ma banki bari kuri 43,9 % na 89% mu bigo by’imari biciriritse.

Guverineri wa BNR, Rwangombwa akomeza avuga ko mu bijyanye na Politiki y’ifaranga, babanje kureba ibijyanye n’ibibazo by’ubukungu bw’isi aho muri iyi myaka ishize bwahuye n’ihungabana.

Umwaka ushize 2015 ubukungu bw’isi bwazamutseho 3,1% ugereranyije na 3,4% mu mwaka wa 2014 , bakaba biteguye ko uyu mwaka bwazazamuka bukagera kuri 3,2%.

Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka bwazamutse bugera kuri 7,3% bakaba biteze ko ubukungu bw’urwanda bwazazamuka bukagera kuri 6% muri rusange.

Ubuhahirane n’amahanga bigaragara ko harimo ibibazo kuko amafaranga dukurayo yaragabanutse ugereranyije n’ibyo twoherezayo byazamutse.

Ibijya mu mahanga biri kuri 6.2%, mu gihe ibiva mu mahanga byazamutse 6,7%, bitera ifaranga ry’u Rwanda guta agaciro kuri 4,6% ugereranyije n’idorali

Umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri kuri 4,6 , Imyenda yazamutseho 18 % mu mezi 5 ya mbere.

Ku bijyanye na bimwe mu bigo by’imari byagiye byambura abanyamuryango babyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibyinshi byafunguye mbere itaratangira kubigenzura bituma bihomba, ibyafunguye mbere yari itaratangira kubigenzure ariko byagiye biganirwaho uyu mwaka hatowe itegeko ribisaba ubwizigame kugirango bishyirirweho ikigega cy’ingwate kugirango nibura haramutse hagize igihombe umunyamuryango abe yabona nibura 50%.

Mu rwego rwo guhuza ubukungu hagati y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba hemeranyijweho ibipimo ntarengwa by’ubukungu aho basanze ibihugu byose bya EAC bitagomba kurenza umwenda w’ubukungu wa 50% bya DGP , bikaba nta gihugu na kimwe kirageza aho kuko nk’u Rwanda ruracyari kuri 30%.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd