Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yasohoye inoto nshya y’amafaranga igihumbi(1000 FRWS) idatandukanye cyane n’inoti yari isanzwe uretse ko havanweho ururimi rw’igifaransa hakongerwaho ishusho y’inuma y’icyatsi kibisi.

 

By Ubwanditsi | Views : 18018 | Kuya 10-22-2015 11:31



Iyi noti nshya ubu yageze ku isoko, ifite nomero y’inoti mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, n’ibumoso ihagaritse.

Igishushanyo cya mpande esheshatu kirimo ishusho y’inuma hagati ihinduranduranya n’ijambo “BNR” bitewe n’aho werekeje inoti.

Inoti nshya y’igihumbi irebewe imbere hari ishusho y’inuma ihinduranya amabara biva mu cyatsi kibisi bikajya mu bururu hanyuma ukabona ishusho y’impeta isa n’izenguruka.

Inoti nshya y’igihumbi yageze ku isoko

Udusapfu tubengerana dukwirakwiye kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri (ultraviolet).

Ifite kandi igishushanyo kigaragaraho inguge iri muri Pariki y’Ibirunga, hamwe n’agaciro k’inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z’inoti.

Hari kandi igishushanyo gihinguranya inoti mu nguni y’iburyo hejuru kigizwe n’umubare ucuritse wa 1000 bitewe n’icyerekezo uyifashemo.

Inyandiko nto zigizwe n’inyuguti “BNR” n’umubare “1000” mu gashumi k’icyatsi gahindura ibara ry’umutuku bitewe n’icyerekezo uyifashemo kari mu ruhande ry’ibumoso.

BNR ikomeza ivuga ko iyi noti nshya y’amafaranga y’u Rwanda 1000 izakoreshwa hamwe n’isanzwe ku isoko.

Mu Gushyingo 2014 ni bwo Banki Nkuru y’u Rwanda yahinduye inoti za 5000 na 2000 nyuma y’amezi yari ashize bashyize ku isoko inoti yindi ya 500.

Izi noti zose zihuriye ku kuba nta rurimi rw’Igifaransa rugaragaraho usibye impine ‘BNR’ ubusanzwe irambura mu Gifaransa (Banque Nationale du Rwanda).

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije ubushize ryamaganye kuba nta Gifaransa kigaragara ku noti no ku bindi byangombwa bitandukanye kandi ari rumwe mu ndimi zemewe mu Rwanda; ibintu byateje impaka.

Gusa Guverineri John Rwagombwa agasobanura ko nta gikuba cyacitse kuko ngo nta tegeko ryanditsemo ko izo ndimi zose zigomba gukoreshwa kuri buri cyangombwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd