Kuri uyu wa gatandatu,ibiro by’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza mu gihugu cy’u Burundi bimaze gutangaza ko bidasubirwaho amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu azaba kuya 21 Nyakanga uyu mwaka.

 

By umwanditsi | Views : 16359 | Kuya 07-11-2015 15:43



Kuri uyu wa gatandatu,ibiro by’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza mu gihugu cy’u Burundi bimaze gutangaza ko bidasubirwaho amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu azaba kuya 21 Nyakanga uyu mwaka.

Nkuko byari byatangajwe mu gihugu cy’uburundi,amatora ya Perezida yagombaga kuzaba kuwa gatatu taliki ya 15 Nyakanga uyu mwaka,yongereweho icyumweru ,akaba yimuriwe kuya 21 Nyakanga nkuko itangazo ryashyizweho umukono na Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatanu rigashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatandatu ribivuga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko igihe cyo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuzayobora igihugu cy’u Burundi nacyo cyongerewe kikazagera taliki ya 18 Nyakanga 2015 isa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umutekano muke n’imyivumbagatanyo mu gihugu cy’u Burundi byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka ubwo Perezida Pierre Nkurunziza usanzwe ayobora uburundi agaragarije gutsimbarara kuguma kubutegetsi ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya 3,mu gihe abarundi batari bacye bavugaga ko atemerewe n’amategeko kuba yagira indi manda yakwiyamamariza.

Aka kaduruvayo mu Burundi katumye kugeza ubu abasaga 70 bitaba Imana,abasaga 140.000 bahunga igihugu bahungira mu bihugu by’abaturanyi,mu gihe abarenga 1000 bari mu magereza ahantu hatazwi.

Aya matora ashyizwe taliki ya 21 Nyakanga mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yateraniye Dar es Salaam yari yasabye ko aya matora yashyirwa kuya 30 Nyakanga kugirango Perezida Nkurunziza abanze agirane ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe.

Umuryango mpuzamahanga ukaba nawo wemeza ko umutekano mu Burundi utizewe bityo ko hataba amatora yizewe mu gihe ubuyobozi bukomeje guterera agati mu ryinyo ku bijyanye n’iyamburwa ry’intwaro ku rubyiruko rw’ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD-FDD (Imbonerakure).


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd