Nyuma y’uko abanyarwanda barenga  Miliyoni 3  bari bamaze iminsi bategereje  icyo  Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi ivuga ku busabe bwabo  ku  guhindura  ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga  rya Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Nyakanga,2015 mu  Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ,Abadepite 79 muri 80 bemeje ko  iyi ngingo ihindurwa Perezida Kagame akaba yakwiyamamariza manda ya 3.

 

By Ubwanditsi | Views : 10395 | Kuya 07-14-2015 11:37



Iki gikorwa cyatangiye saa mbiri z’igitondo  kiba cyari cyitabiriwe  n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ndetse n’abaturage baturutse hirya no hino mu gihugu baje  gushimangira ubusabe bwabo ku  ruhande rw’Abadepite bakaba bemeje ko iyi ngingo y’101 yahindurwa ku majwi  79 mu Badepite 80 bagombaga gutora aho  habonetsemo imfabusa imwe .


Umutwe w’Abadepite ukaba wemeje ibi nyuma y’uko n’umutwe wa Sena nawo  wari wabyemeje aho Abasenateri  bose uko ari 24  bemeje ihindurwa ry’iyi ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga rigenga Leta y’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd