None kuwa Kabiri, tariki ya 08 Ukuboza 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME yemeje ko haba amatora ya Kamarampaka(Referendumu)mu misi 9 isigaye imbere ni ukuvuga koReferendumu izaba kuwa Kane ku itariki ya 17/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no kuwa Gatanu tariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.

 

By Gabby Habineza | Views : 31815 | Kuya 12-09-2015 07:19



Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeje ko habaho Referendumu ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 ryavuguruwe muri 2015.

Ibi bikaba bikuyeho urujijo rwari ruri mu baturage bibaza niba koko inama y’Abaminisitiri izemera hakaba kamarampaka,ibi kandi bikaba byaragiye bigaragazwa n’abaturage b’ingeri zitandukanye bifuzaga ko itegeko shinga rihinduka.

Abaturage barenga million 3 nibo basabye ko itegeko shinga rihinduka biryo ingingo 101 yabuzaga Perezida Paul Kagame kongera kwitoza ikavaho.ubusabe bw’abaturage bifuzaga ko itegeko shinga rihindurwa bwagejejwe mu nteko nshimategeko imitwe yombi  nayo yemeza koko hakurikizwa ikifuzo cy’abanyarwanda kuko aribo ba nyiri bwigenge.

Ku cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015 nibwo  inama ya Biro Politiki yaguye y’Umuryango FPR-INKOTANYI yari yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, isaba Perezida Kagame Paul akaba na Chairman w’Umuryango FPR- INKOTANYI .

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabye Perezida Kagame akaba na chairman w’uyu muryango ko yakwemera ko referandumu iba,banashyigikira urugendo rw’ivugururwa ry’itegeko nshinga dore ko banashimangiye ko abanyarwanda aribo bonyine mu bwigenge busesuye bigenera uko bayoborwa,n’imiyoborere ikwiriye igihugu cyabo.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora rya Referendumu n’icyo Referendumu igamije.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd