Mu masaha ya saa mbiri, ashyira saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Lt.Gen.Karenzi Karake yarekuwe n’ubutabera bw’u Bwongereza kuwa mbere yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

 

By Ubwanditsi | Views : 15036 | Kuya 08-13-2015 09:57



Igaruka mu Rwanda rya Karake ryaraye ritangajwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, Gen.Karake yafashe indege agaruka mu Rwanda.


Lt Gen.Karake ageze i Kanombe ku Kibuga cy'Indege

Lt Gen.Karake yageze mu Rwanda, Gusa, ngo kubera amasaha y’urugendo Abanyarwanda benshi bifuzaga kumenya igihe agerera ku kibuga cy’indege ngo bamwakire ntibyabakundiye.

Gen.Karake ukuriye urwego rw’iperereza yatawe muri yombi ari kuwa gatandatu tariki 20 Kamena, ku kibuga cy’indege cy’i London mu Bwongereza, ubwo yari agiye kurira indenge ngo agaruke mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rw’akazi yari asoje.

Itabwa muri yombirye, ubuyobozi bw’u Rwanda bwarifashe nk’agasuzuguro kuko yatawe muri yombi kandi afite ubudahangarwa nk’umukozi wa Leta y’igihugu cyigenga, ndetse bukavuga ko habayemo gukoresha nabi ubutabera



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd