Imbere y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, mu ijambo rya mbere yabagejejeho, Perezida w’igihugu cya Bénin Patrice Talon yanenze imikorere y’uwamubanjirije avuga ko azafata inshingano aho kwizeza abanyagihugu ibyo atazabasha kubagezaho.

 

By Umutoni Solange | Views : 5397 | Kuya 12-23-2016 09:58



Mu ijambo rya mbere Perezida w’igihugu cya Bénin Patrice Talon yagejeje ku bagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 22 ukuboza 2016, yatangaje guhunda y’ibyo azibandaho mu mezi 8 yambere nk’umukuru w’igihugu. 

Perezida Talon yagize ati :” manda yange ntabwo ari iyo kwizeza abantu ibyo ntazabasha kubagezaho, ahubwo ni iyo gufata inshingano, dufite ikibazo cyo kubura amasoko, ubukene buri hejuru, mu miyoborere dufite ikibazo, uburezi buri hasi, igihugu cyacu kiragenda nabi”. 

                  Perezida w’igihugu cya Bénin Patrice Talon

Nyuma yo kugaragaza ibibazo by’ingutu biri mu gihugu, Perezida Talon yongeyeho ko muri gahunda y’ibikorwa bya leta bazavugurura imikorere y’amashyirahamwe muri aya mezi 8 yambere, bagasuzuma ibijyanye n’umutungo w’igihugu, bagashyiraho abakuriye inzego, bakavugurura amashuri makuru, urwego rw’ubuhinzi, bakanashyira imbaraga mu ishoramari ry’ibijyange n’ingufu. 

Perezida Patrice Talon yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Bénin kuya 20 werurwe uyu mwaka, yinjira mu mirimo kuya 06 mata 2016, asimbuye Boni Yayi.  

       Perezida Talon yinjira mu mirimo


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd