Ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi arenga 2 Ben Rutabana aburiwe irengero, mushiki we Adeline Rwigara yatangaje ko musaza we aramutse agize icyo aba, amaraso ye yazabazwa ihuriro RNC, ko adashidikanya ko ariyo iri inyuma y’izimira rye.

 

By Ubwanditsi | Views : 9072 | Kuya 11-17-2019 21:17



Tariki ya 4 Nzeri 2019 nibwo Ben Rutabana yavuye i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi aho yari atuye n’umuryango we yerekeza Uganda aho yakiriwe na bagenzi be bo mu ihuriro RNC kuva icyo gihe umuryango we ntiwongera kumenya amakuru ye.

Mu kiganiro yagiranye na radio Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019 ku nshuro ya mbere, Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara yatangaje ko nta gushidikanya RNC iri inyuma y’izimira rya musaza we, yongeraho ko aramutse agize icyo aba, iri shyaka ryazabazwa amaraso ye :

Amakuru ya Benjamin Rutabana ntayo dufite, gusa dufite icyizere ko dufashijwe n’Imana tuzamubona, icya kabiri abayobozi ba RNC bazi neza ko tuziko aribo bamufite, nibo bari responsable y’ubuzima bwe, barabushinzwe bagomba kumutwereka, nta cyabuza ko yaba ariho kuko mfite gihamya navuganye nabo bigitangira nandikiranye nabo, ku itariki ya 02 cyangwa iya 03.10 nandikiye,.. nashakishije nimero ya Kayumba Nyamwasa nk’umukuru w’ishyaka umuvandimwe wange Benjamin Rutabana arimo, ndamubaza nti hashize ukwezi tumubuze ndetse n’umuryango wari utarandika rwa rwandiko nti mbese ari hehe kuko nari nabonye amakuru aturuka impande zose ko baba bazi aho ari, abantu bambwiraga byinshi ariko bifatika, nawe umuyobozi w’iryo shyaka Kayumba Nyamwasa ambwira ko bahangayitse nabo batahazi, ariko guhangayika kwabo ntako nabonye kuko ntabwo yongeye kumvugisha, nta muntu wo mu muryango yigeze aterefona ngo bigaragare ko bimubabaje.

Usibye no kumpamagara usibye nange n’umuryango we uri hanze umugore n’abana ntawabahamagaye, ahubwo ibiri amambo umuntu umwe muri abo bayobozi, umudamu witwa Charlotte Mukankusi hari umuntu yatumye umuntu wizewe kuri we, amutuma ngo nibambwire ngo singire ubwoba ngo nshatse bazamumpa tukavugana, ngo ntitugire ubwoba rwose bazi aho ari,... ndavuga nti bakaba bazi aho ari umufasha we akaba ataramuvugisha, abavandimwe be tukaba tutaramuvugisha, abana be, ibyo bintu bishoboka bite? ubwo nibwo nabatumyeho, bose nashakishije nimero zabo ndababwira nti amaraso y’umuvandimwe wanjye agize icyo aba Benjamin Rutabana muzayabazwa! Hagati aho rero numvise ko baba bari mu bintu by’iperereza ariko ni ikinamico barimo nta telefone ngo bahamagare yaba umufasha we, abavandimwe, inshuti , nta buzima bw’umuntu bababaye gahunda nibo bayikoze ntabwo mbishidikanyaho”.

Nyuma y’izimira rya Ben Rutabana, Komiseri ushinzwe ubushakashatsi mu ihuriro RNC akaba n'umuvugizi waryo Jean Paul Turayishimiye yareguye tariki ya 24 ukwakira, Leah Karegeya nyuma y’iminsi mike nawe yahise asezera muri iri huriro, kuwa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo Madamu Victoire Ingabire yatangaje ko asezeye mu ishyaka FDU-Inkingi, ndetse avuga ko atagifatanyije n’ihuriro rya P5 ribarizwamo na RNC, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo, ishyaka PDP-Imanzi ryatangaje ko ritakiri mu Ihuriro rya P5 hamwe na RNC.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd