Abantu batatu bafatanywe urumogi mu mikwabu yakozwe mu turere twa Kamonyi,Nyarugenge na Muhanga ku ya 25 na 26 Ugushyingo 2015.

 

By Habineza Gabby | Views : 11613 | Kuya 11-30-2015 11:21



Uwafatiwe muri Nyarugenge ni Uwimana Eric, wafatanywe udupfunyika duto tw’urumogi  175 tuzwi ku izina rya bule. Afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo. Abandi bafashwe ni Niragire Isaie w’imyaka 29 wo mu karere ka Muhanga,umurenge wa Shyogwe, we yafatanywe udupfunyika 2200 tw’urumogi. Afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya nyamabuye. Nanone kandi mu mukwabu wakozwe na polisi mu karere ka Kamonyi,polisi yafashe uwitwa Musabyemariya Stephanie w’imyaka 21,yafatanywe urumogi rungana n’udupfunyika 143. Afungiwe kuuri sitasiyo ya polisi ya Runda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP),Andre  Hakizimana ,yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere abigura ibitagira umumaro ahubwo bimwangiririza ubuzima".

CIP Hakizimana yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge bigizwe ahanhini n’urumogi.

Yakanguriye abatugare kutanywa, kudatunda no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd