Mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera mu gihugu cya Cameroun, kuri icyi cyumweru tariki ya 11 kamena 2017 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Centrafrique.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 2919 | Kuya 06-11-2017 22:02



Uyu mukino wabereye I Bangui mu murwa wa Centrafrique kuri icyi cyumweru tariki ya 11 kamena 2017 urangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 2 kuri 1.

Ku munota wa 55 Centrafrique yinjije igitego cya mbere gitsinzwe na Junior Gourrier ukinira Club Cercle Mbéri Sportif yo muri Gabon.

Ku munota wa 2 w’inyongera, Sugira Ernest yatsinze igitego cyo kwishyura, maze abanyarwanda bari bakurikiye umukino batangira kwishima.

Mu gihe bari bahugiye mu byishimo, Centrafrique yahise ibanyura mu rihumye itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe neza na Salif Keita.

U Rwanda rwahise rufata umwanya wanyuma mu itsinda rya 8, aho rutarabona inota na rimwe, rukaba rurimo umwenda w’igitego 1, kimwe na Ivory Coast iri ku mwanya wa 3.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd