Mpakaniye Jafari, Mwizerwa François, Mugabo Jean Claude, na Mutsinzi Jean de Dieu, bafatiwe mu karere ka Kayonza bafite ibihumbi 28 by'amafaranga y'u Rwanda y’amiganano.

 

By Ubwanditsi | Views : 73080 | Kuya 02-24-2016 06:28



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Mpakaniye,ufite imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu kagari ka Kayonza, ho mu murenge wa Mukarange afite ibihumbi 20 bigizwe n’inoti icumi z’ibihumbi bibiri.

Yavuze ko Mwizerwa, ufite imyaka 32, Mugabo, ufite 33, na Mutsinzi , ufite imyaka 35, bafatiwe mu kagari ka Murundi, ho mu murenge wa Murundi, bakaba bo barasanganywe ibihumbi umunane bigizwe n’inoti z’igihumbi ebyiri n’izindi eshatu za bibiri.

IP Kayigi yavuze ko bose uko ari bane bafatanywe ariya mafaranga y’amiganano ubwo bageragezaga kuyaguramo bimwe mu bicuruzwa.

Yagize ati:"Abo bayahaye bahise bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimara gutahura ko ari amiganano. Bene ayo mafaranga agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga ryaryo, kandi ateza igihombo abayahawe."

Yavuze ko Mpakaniye afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange, naho Mwizerwa, Mugabo, na Mutsinzi bakaba bafungiwe ku ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yashimye abihutiye gutanga amakuru bakibona ko bariya uko ari bane babishyuye amafaranga y'amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo.

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, IP Kayigi yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y'uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite ay’amiganano.

Uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo