Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye,hari byinshi igihugu n’Abanyarwanda bishimira bagezeho,bakabishingiraho bagaragaza ko batifuza ko hari icyabangamira Perezida Kagame ngo akomeze abayobore,nyamara iyi ntambwe igaragara igihugu kigezeho abayobozi bamwe na bamwe ntibifuza kuyigaragaza.

 

By Umurashi | Views : 9576 | Kuya 08-19-2015 07:41



Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ,igihugu cyarimo ivangura rishingiye ku moko n’uturere.

Iri vangura ryatumaga iterambere ry’igihugu ritihuta ndetse n’imyumvire y’Abanyarwanda ikaguma ku rwego rwo hasi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zabohoraga igihugu zigahagarika Jenoside,zigashyiraho Leta ihuriweho n’Abanyarwanda bose,igihugu cyateye intambwe ishimishije mu iterambere n’imyumvire y’abanyagihugu kubera umutekano ndetse bituma u Rwanda rumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga.


Ibi bikorwa bigaragaza intambwe igihugu n’Abanyarwanda bagezeho nibyo Abaturage bashingiraho bagaragaza ko batifuza ko hari icyabangamira Perezida Kagame ngo akomeze abayobore.

N’ubwo bimeze bitya ku ruhande rw’abaturage,bamwe mu bayobozi wakwibaza impamvu batifuza kugaragaza ibyo bagezeho kandi bihari.

Ubwo Abanyarwanda biteguraga kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo kwibohora,ikinyamakuru Umurashi cyifuje kugaragaza muri iyo myaka ibyagezweho mu gihugu hose hashingiwe ku ntara.

Abayobozi b’intara uko ari bane bose banze kugira icyo batangariza ikinyamakuru Umurashi.

Aha wakwibaza niba Abayobozi bamwe na bamwe badafite ubumenyi bwo gusobanura ibyo igihugu cyagezeho!batemera ko hari ibyagezweho!cyangwa se niba babikora bafite ibindi bagamije.

Inzobere mu bya Politiki zivuga ko ibyo igihugu cyagezeho bishimishije kandi bigaragarira buri wese,kuba hari abayobozi batabigaragaza kandi ngo banabisobanure neza ariyo ntandaro yo guha urubuga abaharabika igihugu cy’u Rwanda kuko batagira umwanya wo kuvuguruza ibiba byakozwe bigamije guharabika igihugu.

Inzobere kandi zikomeza zivuga ko abahamya ibyiza igihugu cyagezeho bakwiye kwigisha kandi bakemeza abatabyemera,bityo ntihagire uniganwa ijambo ngo abuzwe uburenganzira bwe,byitwe ko u Rwanda runiga amategeko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd