Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinze kurwanya magendu riratangaza ko ryafashe umugabo n’umugore basanzwe bakora akazi k’icungamari. Barashinjwa gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro(RRA) amafaranga arenga miliyoni 382.Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kirabashinja kuba barakoranye n’Umucuruzi ukoresha imashini itanga inyemezabwishyu (EBM), ikoresha izina rya sosiyete ya baringa yitwa “Materiaux de construction des Anges”, ku buryo umusoro utageraga kuri RRA, nyamara bo bakaza kwishyuza umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

 

By Ubwanditsi | Views : 9933 | Kuya 10-03-2015 05:08



Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora, Drocelle Mukashyaka, yasobanuye ko ubu ari uburyo bushya mu kunyereza umusoro ku nyongeragaciro .

Yagize ati "Hagaragara uburyo bushya bwo kunyereza, gucura inyemezabuguzi, noneho hifashishijwe imashini yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi (EBM). Aho usanga umuntu agenda agashyiraho sosiyete itabaho, akayisabira n’ibyangombwa ikigamijwe ari ukugira ngo ajye atanga inyemezabuguzi zidafite ibicuruzwa bigaragara ko yagurishije.”

Yakomeje asobanura ko abacungamari ba sosiyete runaka bagenda bakagura za nyemezabuguzi z’inyiganano, nabo bakazishyira muri sosiyete nk’aho ari umusoro bishyuye bagura , bakazaziheraho basaba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro.

 Mukashyaka Drocelle yakomeje avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyagize amakenga ya kiriya kigo cy’ubwubatsi cyavuzwe hejuru, maze mu igenzura ryabo baza gusanga harabayeho umugambi wo gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro ariya mafaranga.

Yavuze ko ku bufatanye na Polisi, aba babiri bahise batabwa muri yombi tariki ya 30 Nzeri.  Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro na Polisi bakaba bagiye gukaza kuvumbura abanyereza imisoro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Uretse aba bafashwe, Mukashyaka yemeje ko hari n’abandi bashobora kuzafatwa kuko hari n’abandi bafatanyije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro  cyatahuye ko hari abantu baza gusaba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro, nyamara kigasanga ayamenyekanishijwe ari make.

CSP Jean Népo Mbonyumuvunyi , Ukuriye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu cyangwa kunyereza imisoro, yavuze ko aba babiri nibahamwa n’icyaha bazahanirwa gukoresha impapuro mpimbano. Igifungo kikazaba cyagera hagati y’amezi atandatu n’umwaka, hiyongereyeho ayo banyereje bazayishyura nk’indishyi , bakongera bakishyura n’imisoro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd