Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2017, Corée y’amajyaruguru yohereje igisasu cya Misile ku butaka bw’ubuyapani, iki gisasu kikaba kibaye icya 3 mu byumweru 3, cyoherejwe binyuranyije n’ibyemezo by’umuryango w’abibumbye.

 

By Umutoni Solange | Views : 6216 | Kuya 05-29-2017 11:42



Kuva mu ntangiriro za 2016, Corée y’amajyaruguru yagiye yohereza ibisasu bya misile bigera mu 10 ahantu hatandukanye, harimo 2 bya kirimbuzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rukuru rw’igisirikare cya corée y’amajyepfo, rwatangaje ko ahagana isa 05h09 ku isaha yaho kuri uyu wa mbere tariki ya 29, 21h39 ku isaha ngengamasaha yo ku cyumweru tariki ya 28, mu gace katari kure y’umujyi wa Wonsan wegereye corée y’amajyaruguru, ugana mu burasirazuba hoherejwe igisasu cya misile.

Igisirikare cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu gace ka Pacifique, cyemeje aya makuru y’igisasu cya misile cyoherejwe na corée y’amajyaruguru, aho cyashimangiye ko iyi misile bayirebaga muri radari zabo mu gihe kigera ku minota 6 ubwo yagwaga mu mazi mu gihugu cy’ubuyapani.

Minisitiri w’intebe w’ubuyapani, Shinzo Abe, yavuze ko batazakomeza kwihanganira ubushotoranyi bwa corée y’amajyaruguru ikomeje kubatera ibisasu bya misile.

Minisitiri Abe, yakomeje avuga ko Perezida wa corée y’amajyaruguru akomeje kwirengagiza kwihanangirizwa n’imiryango mpuzamahanga, nk’imyanzuro yafatiwe mu nama ya G7, aho ikibazo cya corée y’amajyaruguru cyari icya mbere mu byihutirwaga mu kwigwa n’umuryango mpuzamahanga.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd