Ubuyobozi bwo muri Arabia Saudite bwatangaje ko abagera ku 717  bishwe n’umubyigano abandi  863 bagakomereka  hafi y’umujyi mutagatifu wa Maka ahari hateraniye abasaga miliyoni ebyeri mu mutambagiro mutagatifu w’Abayisilamu.

 

By Ubwanditsi | Views : 21798 | Kuya 09-24-2015 13:05



Abashinzwe umutekano na bo bahamije ko abakomeretse ari benshi.

Inkuru ya The New Times ivuga ko hamaze kubaho umubyigano nibura inshuro esheshatu mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka, ukaba uhitana benshi ku buryo abagera ku 1400 bapfuye mu w’1990.

Ni inshingano ku bayisilamu bishoboye gukora uyu mutambagiro nk’uko biri mu nkingi eshanu z’ibanze mu byo Islamu yubakiyeho. Imihango ihakorerwa ifatwa nk’igikorwa kirushaho kweza roho no gukuza ubuvandimwe bw’Abayisilamu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd