Mu gihe cy’irangira ry’intambara y’ubutita hamwe n’ubutegetsi bwa apartheid muri Afurika y’Epfo, Jonas Savimbi yatakaje imbaraga z’abamuhaga intwaro, kuya 22 gashyantare 2002 yicwa n’ingabo za Angola.

 

By Muhire Norbert | Views : 35616 | Kuya 02-22-2017 12:24



Inkomoko n’amashuri :

Ise ubyara Jonas Savimbi yari umu pasiteri wo muri Église évangélique congrégationnaliste de l'Angola (Igreja Evangélica Congregacional de Angola, IECA), akaba yarakoraga inzira ya Gariyamoshi ya Benguela.

Jonas Savimbi yize amashuri abanza ndetse n’igice gito cy’amashuri yisumbuye mu ishuri rya IECA, aza gukomereza mu ishuri ry’abagaturika rya Huambo, mu mwaka w’i 1958, abifashijwemo na IECA, yabonye buruse y’Amerika yo kujya kurangiriza amashuri yisumbuye i Lisbonne muri Portugal aho yagombaga gukomereza kwiga ibijyanye n’ubuvuzi. 

Muri iki gihe yari muri Portugal,  Jonas Savimbi yaje guhura n’abandi banyeshuri baturukaga muri Angola, batangira kuganira no gushakisha uburyo babona ubwigenge bw’igihugu cyabo, batangira gutegura umutwe wo kurwanya ubukoloni. 

Jonas Savimbi na bagenzi be baje kurwanywa na Polisi, bituma ahungira mu busuwisi, aza gufashwa n’aba protestant abona indi buruse asoza amashuri yisumbuye, muri kaminuza akurikira ibijyanye na politiki i Lausanne abona lisanse muri sciences politiques.

Ibikorwa bya Politiki n’igisirikari (1965 – 1975) : 

Nyuma yo kubona inyigisho mu bya Politiki n’igisirikari mu bushinwa bw’aba komunisite bwa Mao Zedong, Jonas Savimbi yihuje n’umutwe wa Front National de Libération de l’Angola (FNLA) wa Holden Roberto, nyuma aho agarukiye muri Angola ashinga UNITA.

Savimbi yasinye amasezerano n’ishyaka ry’abanya Portugal ryari k’ubutegetsi kugirango barwanye MPLA (Mouvement pour la libération populaire d’Angola). 

Mu mwaka w’i 1974, imyivumbagatanyo yabaye muri Portugal yashyize MFA (Mouvement des forces armées) k’ubutegetsi ihiritse umunyagitugu Marcelo Caetano. 

Kuya 11 ugushyingo 1975, habaye ubwigenge bwa Angola, ubutegetsi buhabwa MPLA, ubutegetsi bwari ku ruhande rw’aba komunisiti, République populaire d’Angola, yaterwaga inkunga na leta zunze ubumwe z’abasoviyete  hamwe na Cuba. 

Jonas Savimbi n’umutwe we wa UNITA bahise batangiza intambara y’abaturage yo kurwanya MFA na MPLA aho yafashijwe n’ubufaransa, Israel n’Afurika y’Epfo. 

Mu 1979, Savimbi yashinze ikicaro ahitwa Jamba, umujyi washinzwe na UNITA mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Angola. 

Mu 1992, nyuma y’uko MPLA itsinze amatora, Jonas Savimbi yagarutse Huambo, umujyi wa 2 mu gihugu aho ingabo ze zagenzuraga intara y’amajyaruguru. 

Mu 1994, Jonas Savimbi n’ingabo ze, batakaje Huambo n’umurwa mukuru w’intara y’iburasirazuba.

Mu gihe cy’irangira ry’intambara y’ubutita hamwe n’ubutegetsi bwa apartheid muri Afurika y’Epfo, Jonas Savimbi yatakaje imbaraga z’abamuhaga intwaro, kuya 22 gashyantare 2002 yicwa n’ingabo za Angola. 

                                Jonas Savimbi n’ingabo ze, z'umutwe wa UNITA

                                  Jonas Savimbi yarashwe urufaya rw'amasasu


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd