Ikipe z'ibihugu, Égypte, Sénégal, Guinée-Bissau na Ghana mu mpera z'icyumweru ziyongereye kuzamaze gukatisha itiki yo kuzerekeza mu gihugu cya Gabon mu mikino y'igikombe cy'Afurika giteganyijwe umwaka utaha wa 2017.

 

By Sheja Eugene | Views : 7560 | Kuya 06-06-2016 11:47



Mu mikino yabaye kuwa gatandatu tariki ya 04 kamena 2016, Ikipe ya Égypte yakatishije itiki bidasubirwaho nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu cya Tanzanie 2-0, mu gihe Sénégal yabonye itiki nyuma yo gutsinda Burundi 2-0.

Ibitego 2 by’ikipe y’igihugu cya Égypte byatsinzwe na Romain Mohamed Salah,mu gihe ibya Sénégal,icya mbere cyatsinzwe na Sadio Mané ukina mu bwongereza mu ikipe ya Southampton na mugenzi we,atsinda icya 2, Mame Biram Diouf  ukinira Stoke City nayo yo mu bwongereza,ibi bitego byombi bikaba byarinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu mukino nawo wabaye kuwa gatandatu tariki ya 04, igihugu cya Guinée-Bissau cyabonye itiki nyuma yo gutsinda 3-2 igihugu cya Zambie, bihura n’uko Congo-Brazzaville yatsinzwe na Kenya 1-2,ku cyumweru tariki ya 05.

Ghana yabonye itiki itsinze ibirwa bya Maurice ibitego 2 – 0, umukino wabaye ku cyumweru tariki ya 05 kamena 2016, Andre Ayew ku munota wa 71 akabonera ikipe ye igitego cya mbere, Christian Atsu ku munota wa 78 agashyiramo icya 2.

Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda,Amavubi ku wa Gatandatu tariki ya 04 yatsindiwe mu rugo na Mozambique ibitego bitatu kuri bibiri bituma inzozi zayo zo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha wa 2017ziyoyoka.

Izi kipe z’ ibihugu uko ari 4,Égypte, Sénégal, Guinée-Bissau na Ghana, zije ziyongera ku zindi kipe z’ibihugu zamaze kubona itiki mbere, harimo,Gabon, pays-hôte, Algérie, Maroc na Cameroun.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd