Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu washyize ahagaragara raporo yerekeranye n'iyicwa rubozo rikorerwa abafungiye muri gereza ya Saidnaya mu gihugu cya Siriya, aho wagereranyije ubwicanyi buhakorwa n'ibagiro.

 

By Umutoni Solange | Views : 5481 | Kuya 02-07-2017 11:21



Umuryango ushinzwe guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu (Amnesty International) wegeranyije raporo nshya ikubiyemo ubuzima bw'abari muri gereza ya Saidnaya mu gihugu cya Siriya ushingiye ku buhamya bw'abahoze bayifungiyemo n'abahoze ari abakozi bayo, werekana ko ubutegetsi bw'i Damas muri Siriya bwakoze iyica rubozo cyane.

Mu kwezi kwa kanama 2016, nibwo Amnesty International yatangiye kugira amakenga ku bikorerwa muri gereza ya gisirikare ya Saidnaya mu gihugu cya Siriya iri ku ruhande rw'ubutegetsi bw'i Damas. Raporo y'uyu muryango ivuga ko iyi Gereza iteganyijwe kwakira abantu bari hagati y'i 10.000 na 20.000, uyu muryango ugakomeza uvuga ko hagaragara iyica rubozo riri ku rwego rwo hejuru rikorerwa abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Siriya.

Mu iperereza umuryango Amnesty International umazemo igihe kigera ku mwaka, wakiriye abatangabuhamya batandukanye barimo, abantu bagera kuri 31 bari bafungiye muri gereza ya Saidnaya, 4 bahoze ari abayobozi cyangwa abarinzi ba gereza, 3 bahoze ari abacamanza mu gihugu cya Siriya, 4 baburaniraga abantu (avocats), 17 b'impuguke zo ku rwego mpuzamahanga, 22 bahagarariye imiryango ifite ababo bafungiwe cyangwa bagifungiye muri iyi gereza ya  Saidnaya. Ubutegetsi bwa Siriya bwangiye Amnesty International kwinjira mu gihugu.

Urubuga rwa radio mpuzamahanga y'abafaransa ruvuga ko amakuru abatangabuhamya bahaye umuryango Amnesty International, avuga ko abafungiwe muri iyi gereza bakorewe iyicwa rubozo n'ubwicanyi ndengakamere nko gucibwa no kwangizwa ibice by'umubiri, gufatwa kungufu n'ibindi.

                     Gereza ya  Saidnaya muri Syrie ifatwa nk'ibagiro ry'abantu


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd