Leta Zunze  ubumwe za Amerika zashyiriyeho akayabo kangana na Miliyoni 27 z’Amadolari ya Amerika  umuntu wese uzatanga amakuru y’aho abayobozi 6 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab baherereye muri Somalia.

 

By Habineza Gabby | Views : 13839 | Kuya 11-13-2015 10:05



Muri abo bashyiriweho amafaranga harimo umuyobozi w’uyu mutwe Abu Ubaidah alias Ahmed Diriye wasimbuye Ahmed Abdi  wishwe na Drone ya Amerika muri Nzeri umwaka ushize wa 2014 aHo  umuntu wese uzatanga amakuru y’ahanu aherere azahabwa  Miliyoni 6 z’amadolari ya Amerika.

Abandi bashakishwa ni  Mahad Ali, Ma'alim Daud  na Hassan Afgooye  aho  umuntu uzatanga amakuru y’aho baherereye azahabwa  Miliyoni 5 kuri buri muntu.

Ndetse hari na Maalim Salman  na Ahmed Ali ukomoka mu gihugu cya Kenya aho uzatanga amakuru y’ahantu baherereye azahabwa Miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika kuri buri muntu.

Itangazo ryashyizwe hanze na Deparitema  ya  Leta Zunze ubumwe za Amerika rivuga ko Ali ukomoka mu gihugu cya Kengta  yari umuyobozi  w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abasilamu ahitwa Pumwani mu mujyi wa Nairobi  akaba yari ahagarariye  Al Shabaab muri Kenya ndetse akaba  n’umwe mu bagize uruhare rukomeye cyane mu gitero  yagabwe  kuri Kaminuza ya Garissa ku ya 2 Mata,2015 kigahitana abanyeshuri  147 n’abandi batari bake  bagakomereka.

Daud akaba ashinzwe ingenamigambi,gushaka abarwanyi, imyitozo  ndetse no gutegura ibitero birwanya Leta ya Somalia  n’bihugu byateye imbere bakunze kwita Western mu gihe Afgooye yari ashinzwe  gucunga umutungo, gukusanya inkunga ndetse no gushimuta abantu kugirango haboneke amafaraanga yo kukoresha mu bikorwa by’uyu mutwe bya buri munsi.

Salman  akaba ari umuyobozi wa Al Shabaab muri Afurika  ushinzwe gutegura ibitero byibasira ahanini  bamukerarugendo, ahabera  imyidagaduro ndetse  n’insegero.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd