Leta Zunze ubumwe za Amerika  ziratangaza ko zitewe inkeke  n’ubwicanyi bukomeje  gufata indi ntera nyuma y’ijambo rya Perezida Nkurunziza aho  yahaye abamurwanya iminsi 5 yo kuba bashyize intwaro hasi ni ukuvuga  uyu munsi niwo wa nyuma.

 

By Habineza Gabby | Views : 78456 | Kuya 11-06-2015 05:08



Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari ,Tom Perriello mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) mu gitondo cyo kuri  uyu wa Gatanu taliki 6 Ugushyingo,2015 aho  yavuze ko bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi  mu mbwirwaruhame bari gukoresha amagambo yibasira uducye twakunze kurangwamo imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza  ndetse  ngo byaba na ngombwa bakohereza  abayoboke babo kwica abaturage.

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari ,Tom Perriello

 Tom Perriello  aganira na RFI akaba yagize ati«Dutewe inkeke n’imyitwarire y’impande ebyiri mu Burundi kuko barigushyira igihugu kure y’inzira iganisha ku mahoro.Uburundi bwafashe inzira y’imirwano.Mbere na mbere dutewe inkeke  n’integuza y’iminsi 5 yatanzwe na Perezida Nkurunziza  ndetse n’ibyavuzwe na Perezida wa Sena aho  yavuze gutesemba ndetse akemeza ko hari abantu  badakwiye ikindi  uretse gupfa.Abayobozi  ndetse bavuga amagambo ashyira mu kaga kurushaho  uduce  twaranzwemo imyigaragambyo »

 Gusa tuzi bamwe mu bantu bo  kuruhande rurwanya Perezida Nkurunziza  bitwikira ijoro bagatera amagerenade ku basirikare ndetse no ku bapolisi.Ibikorwa byose usanga bisunikira  u Burundi  busanzwe budahagaze neza kujya mu ntambara mu gihe twari twizeye ko  imyaka icumi  ishize u Burundi buri mu nzira y’amahoro igihugu cyagakwiye  gufata  umwitero w’amahoro.Gusa imbwirwaruhame zavuzwe ziteye ubwoba ,ntabwo  ari Amerika  gusa  ziteye  inkeke   hari Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye»

Perezida Nkuruziza

Ku wa mbere taliki 2/11/2015  nibwo Perezida  w’u Burundi , Pierre Nkurunziza yatanze  integuza  asaba abamurwanya bose kuba bashyize intwaro hasi  avuga ko  kugeza  tariki ya karindwi uku kwezi ngo abatunze ibirwanisho batabifitiye uburenganzira ngo babe bamaze kubitanga muri leta ngo hanyuma bajyanwe mu ngando zo gukunda igihugu. Ategeka n’inzego z’umutekano gukora iyo bwabaga ngo icyo  gihe  cy’iminsi itanu kizarangire izo ntwaro zashize mu baturage. Nkurunziza avuga kandi yuko uzaramuka arengeje iyo minsi itanu ataratanga izo ntwaro  azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd