I Kigali mu Rwanda,kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016 hasojwe inama ya PTA Bank,asoza iyi nama, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yahaye ikaze mu Rwanda iyi banki igiye kuhafungura imiryango avuga ko ubufatanye ari urufunguzo rw’iterambere,Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda,Ambasaderi Gatete Claver yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyi Banki.

 

By Muhire Norbert | Views : 9450 | Kuya 05-16-2016 18:54



Iyi nama rusange ngarukamwaka ya PTA Bank ibaye ku nshuro ya 32,imaze iminsi 3 ibera I Kigali mu Rwanda,aho yatangiye kuwa Gatandatu tariki ya 14 ikaba yasojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016.

Asoza iyi nama Minisitiri w’intebe w’u Rwanda,Anastase Murekezi yahaye ikaze mu Rwanda iyi Bank igiye kuhafungura imiryango,abashimira kuba barahisemo kuza kuhakorera.

 Minisitiri w'intebe Murekezi asoza inama ya PTA Bank mu Rwanda

Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati:”turashaka ibigo byifitiye icyizere mu kuzamura umugabane wacu w’Afurika,u Rwanda ni igihugu cyiza mu karere no ku isi cyo gukoreramo”.

Minisitiri Murekezi yakomeje avuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko ubufatanye ari urufunguzo rw’iterambere kandi ko igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose ngo cyorohereze abagishoramo imari.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda,Gatete Claver wagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’iyi Banki yavuze ko muri gahunda ashyize imbere harimo kuba hazazamurwa amafaranga bashoraga mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri,Amb. Gatete wahawe kuyobora inama y'ubutegetsi

PTA Bank, ni Banki y’ubucuruzi n’iterambere mu bihugu byo mu burasirazuba n’amajyepfo y’umugabane wa Afurika yafunguye imiryango mu mwaka w’1985, muri iyi nama ikaba yarahawe ikaze mu gukorera mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd