Mu Mudugudu wa Gisharara, Akagari ka Nyagahinga , Umurenge wa Rusororo,Akarare ka Gasabo abayobozi  n’abaturage ntibavuga rumwe ku kibazo cy’uwitwa  Ndoriyobijya Bosco wangiwe kwiyamamariza umwanya w’ushinzwe amakuru muri uyu mudugudu ubuyobozi buvuga ko afite imiziro imubuza kwiyamamariza uyu mwanya.

 

By Habineza Gabriel | Views : 20601 | Kuya 02-08-2016 14:38



Ndoriyobijya Jean Bosco aganira n’Ikinyamakuru ,Umurashi akaba yavuze ko nta kibazo yari afitanye n’abaturage ndetse ko  yari mu bayobozi bacyuye igihe muri uyu mudugudu aho yari ashinzwe  Iterambere  ndetse ko abayobozi aribo bagaragaje ko  bamufiteho ikibazo harimo Etat Civile w’Umurenge wa Rusororo ndetse na Affaires Sociales w’Akagari ka Nygahinga.

Ati’’Njye nzi ko nta muziro mfite  umbuza kwiyamamaza kuko ubundi nari nsanzwe ndi umuyobozi  ushinzwe iterambere mu Mudugudu wa Gisharara , ahubwo natunguwe no kubona Etat Civile w’Umurenge na Affaires Socials w’Akagari  bahaguruka bakavuga ko ntemerewe kwiyamamaza  aho banenze imyitwarire yanjye kandi batari mu nteko itora’’

Ndiriyobijya akomeza avuga ko ibyamukorewe abifata nk’akarengane kuko nta muziro n’umwe  afite umubuza kwiyamamaza nk’umunyarwanda ndetse ko nta rukiko rwigeze rumukatira igihano  kimubuza kuba yakwiyamamaza.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye amatora mu Kagari ka Nyagahinga(Foto:Gabriel)

Bamwe mu baturage bari bitabiriye amatora mu Mudugudu wa Gisharara batifuje ko amazina yabo atangazwa  batangarije  Ikinyamakuru Umurashi ko  nta muziro bazi kuri  Ndoriyobijya  bashimangira ko  ibyamukorewe ari akarengane cyane cyane ko abagaragaje  ko  bamufiteho ikibazo batari bari mu nteko itora bityo ko  batishimiye ibyakozwe n’aba bayobozi.

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Affaires Sociales w’Akagari ka Nyagahinga ari nawe ubu uri mu mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa,Nkeramugaba Jean Bosco  aganira n’Ikinyamakuru ,Umurashi akaba yatangaje ko  uyu  Ndoriyobijya Bosco  asanzwe hari ibyaha bya ruswa  n’imyifatire idahwitse azwiho ndetse  ko yigeze no gutumizwaho n’ubuyobozi bw’Akarere  ngo yisobanure kuri  ibyo bibazo.

Ati’’Ndariyobijya  yari asanzwe akurikiranweho ibibazo bitandukanye harimo ruswa no kubaka mu kajagari n’imyitwarire idahwitse , njye ubwanjye namwibwiriye ko  atemerewe kwiyamamaza kubera ibi bibazo’’

Uyu muboyobozi ashimangira ko  atari abaturage bose bamushyigikiye ahubwo ari  itsinda ry’abantu runaka rimushyigikiye kandi  naryo  rifite inyungu bwite.

Affaires Sociales w’Akagari ka Nyagahinga,Nkeramugaba Jean Bosco (Foto:Gabriel)

Etat Civile w’Umurenge wa Rusororo,Biziyaremye Jean de Dieu akaba yatangaje ko  bivanze  muri iki kibazo  nk’ubuyobozi nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko Ndoriyobijya atababera umuyobozi bitewe n,imyitwarire idahwitse bamubonaho.

Uyu muyobozi ashimangira ko Ndoriyobijya  hari amakuru afitwe na Polisi harimo  kuba akekwaho  gucuruza zimwe mu nzoga zitemewe n’amategeko nka Kanyanga.

Etat Civile w’Umurenge wa Rusororo,Biziyaremye Jean de Dieu(Foto:Gabriel)

Gusa ku ruhande rwa Ndoriyobijya avuga ko  nta kirego na kimwe akurikiranweho  yungamo ko  iyo biza kuba bihari aba yarafashwe agafungwa cyane cyane ko abayobozi  bazi aho atuye  ndetse bakaba bamuzi neza.

Komisiyo y’Amatora ibivugaho iki?

Umuyobozi wa Komisiyo y’ihihugu y’Amatora,Prof .Kalisa Mbanda nawe wari waje gutora nk’umuturage utuye mu Kagari ka Nyagahinga,aganira n’ikinyamakuru Umurashi yavuze ko  ubusanzwe umuntu  unenga umukandida wiyamamaje ari  uri mu nteko itora gusa ngo hari  igihe biba ngombwa ko  ubuyobozi  buza muri iki kibazo cyane cyane iyo buzi  neza ikibazo cy’uwiyamamaza.

Ati’’Birashoboka ndetse bibaho ko  hari igihe abaturage  bagaragaza ko bashaka umuntu bagendeye  ku maranga mutima ariko  ubuyobozi bwemerewe kunenga cyane cyane iyo  buzi neza ko uwiyamamaza afite ibibazo runaka’’

Umuyobozi wa Komisiyo y’ihihugu y’Amatora,Prof .Kalisa Mbanda (Foto:Gabriel)

Kuri uyu wa Mbere  tariki ya 8 Gashyantare,2016 Abanyarwanda  bakaba babyukiye mu  matora  ya Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari ay’Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’Utugari ,aya Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Midugudu n’Utugari,amatora ya Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Tugari n’Amatora ya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku Tugari.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd