Ku munsi wa Gatandatu wo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuzayobora u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije mu turere 3, akarere ka Nyarugenge, Bugesera na Kicukiro.

 

By Ubwanditsi | Views : 1953 | Kuya 07-19-2017 20:49



Nyabugogo, agace gakunze kuba karimo urujya n’uruza rw’abantu baturutse hirya no hino mu ntara, dore ko hubatswe ikigo abagenzi bategeramo imodoka zijya no hanze y’igihugu, ahari amazu menshi y’ubucuruzi n’isoko, niho kuri uyu wa gatatu tariki ya 19, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatandatu.

Mu butumwa Paul Kagame yatangiye Nyabugogo yijeje abaturage ko mugihe bazaba bamugiriye icyizere aka gace kazatezwa imbere, ibikorwa n’imirimo bikiyongera.

Nibigenda neza rero nkuko bikwiriye kugenda neza, mu myaka 7 iri imbere, ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano, hagahindura isura hakaba hashya no hakurya hariya hazaduha imirimo tuhashyire amaterasi tuhubake amazu meza bariya bantu bashobora kuzimukiramo, ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bizatanga n’imirimo na hano hose, ibyo biri muri gahunda”.

Nyuma yo kuva Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza I Mayange mu karere ka Bugesera aho yasabye abanya Bugesera guterwa imbaraga n’ibikorwa bagezeho.

Niyi nzira turimo ya demokarasi, iyi y’amatora, no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se wenda ntibanashaka no kubyumva ariko ndagirango mbwire abanyarwanda namwe banya Bugesera ibyo ngibyo bikwiye gutuma duhora biduha imbaraga zo gukora no kwiyubaka”.

Avuye I Mayange, Paul Kagame yasoreje gahunda yo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu I Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho yabwiye abaturage ko bakwiye kwita ku bikorwa n’inyungu babivanamo.

Buri wese ashobora kuzakubwira ko aho ngaho mushaka kugera nawe yabishobora, kandi abifitiye uburenganzira, ariko rero aho bigeze ugomba kwerekana ibikorwa n’inyungu abantu babivanamo,  ibikorwa n’inyungu abantu babivanamo FPR Inkotanyi yarabyerekanye”.

Umunsi wa gatandatu wo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuzayobora u Rwanda wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 19, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yaherekejwe n’abayoboke b’umuryango hamwe n’abayoboke b’indi mitwe ya Politiki yamutanzeho umukandida.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd