Abanyarwanda bose ubundi bahuriraga mu moko yabo atandukanye uko ari 18,ubuhutu, ubututsi, ubutwa, ntabwo byari ubwoko, ahubwo zari inzego z’abantu zikubiye muri ya moko 18 kandi izo nzego zashoboraga guhinduka bitewe n’imiterere ya runaka.

 

By Muhire Norbert | Views : 14658 | Kuya 04-25-2016 07:18



Igihe cy’ubukoroni ivangura rishingiye ku moko nibwo ryatangiye, cyane cyane, ubwo hadukaga ikarita y’indangamuntu mu w’i 1932,muri uko kuvangura abantu niho abakoroni bafashe umuntu utunze inka 10 bamwita umututsi, bafata ufite munsi yazo bamwita umuhutu. 

Uko umuryango nyarwanda wacitsemo ibice:

Mu mwaka w’i 1959 ,umwami Rudahigwa yaratanze, hahita hatangira imyivumbagatanyo,abatutsi ibihumbi n’ibihumbi baricwa,abandi bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Mu 1961 habaye amatora hajyaho guverinoma ya mbere iyobowe na Grégoire Kayibanda wari warashinze ishyaka rya Parmehutu ryari rigamije kubohoza abahutu.

Hashize umwaka ,U Rwanda rwabonye ubwigenge,ruyoborwa n’ubutegetsi bwo hejuru, rugira ubutegetsi buheza bushingiye ku ishyaka rimwe rukumbi, ubutegetsi bwaranzwe n’itotezwa, iyicwa n’iyirukanwa ry’abatutsi ,nyuma y’ayo macakubiri ashingiye ku moko, ubutegetsi bwa Kayibanda bwadukanye n’ivangura karere ryatumye Generali majoro Habyarimana Juvenal amuhirika k’ubutegetsi mu 1973.

Muri Politiki ya Kayibanda yavugaga ko :“imbaraga z’abahutu n’abatutsi ari ubwoko 2 butandukanye, buri mu gihugu kimwe, ni ubwoko 2 butagize icyo buhuriraho, butanishimiranye mu mibereho ya buri munsi, kandi buri bwoko ntibwitaye ku myifatire y’ubundi, haba mu mitekerereze ndetse no mumarangamutima,nkaho badaturuka mu Karere Kamwe cyangwa ku mugabane umwe“.

Juvenal Habyarimana yanononsoye anashimangira Politiki y’ivanguramoko ya Kayibanda,yashyizeho ishyaka rimwe rukumbi rya MRND avuga ko ariryo shyaka rihuje abanyarwanda bose.

Kubera inama yagiriwe na François Mitterrand wayoboraga ubufaransa ndetse n’igitutu yotswaga na FPR mu 1990, Habyarimana yahisemo gutangaza ishyirwaho y’amashyaka menshi.

Inzira iganisha ku kwibohora:

Abatutsi barenga 700,000 bari barahunze bava mu Rwanda hagati ya 1959 na 1973, ibyo bikaba byari ingaruka z’itsembabwoko ryaganishaga kuri Jenoside ryari ryarakongejwe n’abakoroni b’Ababirigi.

Nubwo hari harabaye imishyikirano myinshi igamije amahoro,impunzi z’abatutsi zari zarabujijwe gutaha,bituma benshi muribo bahitamo kwinjira mu mutwe wa FPR waje gutera u Rwanda taliki ya 01/ukwakira/1990.

Umutwe wa FPR wari ugamije kongera gushyiraho uburenganzira bungana imbere y’amategeko hamwe no kureba uko impunzi zatahuka mu gihugu.

Intambara yari yibasiye abatutsi yakozwe ku buryo butatumye imenyekana cyane n’ubwo benshi mu batutsi n’abahutu barwanyaga indangamatwara y’amacakubiri bari mu magereza, bakorerwa ibya mfurambi cyangwa bahotorwa.

Génocide yagendaga ikorwa mu byiciro binyuranye.

Ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwakozwe mu kwakira 1990, muri Mutarama 1991, mu gushyingo 1991, Muri werurwe 1992, muri Kamena 1992, muri Mutarama 1993 no muri Gashyantare 1994.

Muri ubu bwicanyi bwose bwabaye nta narimwe bwigeze bukurikirwa n’ibikorwa bindi by’ubwicanyi bufite intera ndende .

Nubwo byari bizwi ko ayo mahano yabaga, Leta y’ubufaransa yakomeje gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana.

Ibikorwa by’icengezamatwara ry’ubwicanyi :

Ibikorwa by’icengezamatwara byakajije umurego, maze bene kubibona batangira gutegeka no kumvisha benshi muri abo baturage impamvu bagomba kureba abaturage bahuje ubwenegihugu,abaturanyi babo ndetse nabo mu miryango yabo akaba ariyo mpamvu batagomba kujya babizera.

Muri icyo gihe abaturage binjizwagamo impamvu zo kwemera umugambi wo kwanga abatutsi ,bakabasaba  kugira icyo bakora amazi atararenga inkombe.

Mu kinyamakuru Kangura cyo muri mutarama 1994, Ngeze Hassan yatangaje ko « Twebwe …tuvuze ko Inyenzi (udusimba) nizongera kubyutsa umutwe bitazaba ngombwa ko turwana nazo mu bihuru. Tuzikiza umwanzi duhere imbere mu gihugu …bazashiraho burundu ».

Mbere yaho gato mu kuboza icyi kinyamakuru kangura cyari cyarasohoye inyandiko ikubiyemo* amategeko 10 y’abahutu yavugaga ko umuhutu uwo ariwe wese uzifatanya cyangwa akagira igikorwa icyo aricyo cyose akorana n’abatutsi azafatwa nk’icyitso.

Usibye icyo kinyamakuru kimwe n’ibindi birenga 20 hanagiyeho RTLM yari yarashinzwe na bamwe mu bagize Guverinima kugirango bakwirakwize urwangano (kwanga abatutsi).

Ubwicanyi bukaze bwibasira abatutsi :

Itotezwa n’ubwicanyi bikaze byatangiye kwibasira abatutsi kuva 1990,abagabo n’abagore b’abatutsi barafashwe barafungwa ndetse bakorerwa ibya mfurambi, iyo nkubiri y’ubwicanyi yari ikimenyetso kerekana ko Génocide yari hafi kuba, ubwicanyi bwari bukaze cyane ku buryo umubare munini w’abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bafashe icyemezo cyo guta ingo zabo maze bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Ibyo bikorwa by’ubwicanyi n’ubwo amahanga yari yaratinze kubyemera byari ikimenyetso cy’ibyagombaga gukurikiraho.

Ibaruwa yandikiwe umuryango w’abibumbye:

Uwayoboraga umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Lt General Romeo,ku itariki ya 11 Mutarama 1994, Dallaire yandikiye umujyanama mu bya Gisirikare w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye hamwe n’abagize Inteko ishinzwe amahoro ku isi abamenyesha ko yari afite umuntu utanga amakuru ku byari birimo gutegurwa.

Iyo baruwa yateye ubwoba abo mu muryango w’Abibumbye cyane cyane aho Dallaire yasabaga ko yakwemererwa gukoresha ingufu za gisirikare nta mwanzuro wigize ufatwa ngo hatangwe igisubizo kuri iyo baruwa.

Ngeze Hassan yahanuye urupfu rwa Perezida Habyarimana:

NGEZE Hassan, wari mu ishyaka rya CDR yasohoye inyandiko 2 mu kinyamakuru Kangura aho yavugaga ko Perezida Habyarimana yagombaga gupfa muri Werurwe 1994.

Icyo kintu gitangaje » cyavuzweho byinshi haba mu mutwe wari ushinzwe iperereza, mu itangazamakuru rya Leta no kuri Radiyo ya RTLM.

Nibwo ku italiki ya 06 Mata 1994, 20h23min, indege yari itwaye Perezida Habyarimana hamwe na mugenzi we w’U Burundi Cyprien Ntaryamira yahanuwe ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Guhera 21h15’ z’ijoro amabariyeri yari yakwijwe mu mihanda y’i Kigali n’amazu y’abaturage yatangiwe gusakwa.

Mu gihe cy’isaha, urusaku rw’amasasu rwari rwatangiye kumvikana, abantu bo kwicwa bari barashyizwe ku rutonde kera.

Amahano arenze ukwemera ( jenoside ):

Genocide yakorewe icyarimwe mu kanya gato, hirya no hino mu gihugu hashinzwe za bariyeri, zirinzwe n’interahamwe zifite umugambi umwe wo gutahura abatutsi no kubica.

Interahamwe zahagurukiye icyarimwe zitangira gusaka ingo z’abaturage, inzu ku yindi, bica bahereye ku ngo z’abari ku rutonde rw’abagombaga kwicwa.

Abicanyi barahiriye umunsi w’imperuka, kandi koko niko byagenze,bishe abantu bunyamaswa.

Abicanyi bakoresheje imihoro, amahiri, imbunda n’ikindi kintu cyose babonye hafi, gipfa kuba cyarabashaga kwica urw’agashinyaguro izo nzirakarengane.

Byari ubugizi bwa nabi, kuva ku munsi wa mbere nta mututsi n’umwe wagombaga gusigara.

Perezida Habyarimana amaze gupfa,Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe niwe wari usigaye ku isonga ry’ubutegetsi, nyamara we n’umugabo we bahise bicwa ku itariki ya 07/04/1994 mbere y’uko agira icyo atangariza abaturage, azira kudashyigikira umugambi w’ubwicanyi.

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yahagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi kuya 04 Nyakanga 1994.

Iyi jenoside yahitanye abatutsi basaga Miliyoni, usibye abishwe ,abarokotse basigiwe ubumuga,uburwayi budakira, nk’abasigiwe ubwandu bwa virusi itera sida,ubukene ,imfubyi nyinshi n’abapfakazi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd