Nyuma y’amarushanwa yitabiriwe n’amakoperative 10 y’abagore bo mu karere ka Gasabo yasojwe kuwa kane, umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta, Women for Women International wabasabye kubyaza umusaruro ibihembo bahawe.

 

By Muhire Norbert | Views : 7413 | Kuya 08-29-2016 16:38



Kuwa kane tariki ya 25 kanama 2016, ku cyicaro cy’umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo hasojwe amarushanwa y’amakoperative y’abagore bo muri kano karere bahuguwe n’umuryango Women for Women International, mu bijyanye no gucunga neza umutungo wabo no gukora umushinga.

Iri rushanwe ryitabiriwe n’amakoperative 10, umunani aba ariyo agera ku cyiciro cya nyuma, 4 ya mbere aba ariyo abona ibihembo.

Ku mwanya wa mbere haje koperative “Abishyizehamwe Bumbogo” yatsindiye ku manota 92%, ihabwa igikombe na sheki y’amafaranga Miliyoni 1 y’u Rwanda,  umwanya wa 2 wegukanwe na koperative “Twambare neza” yagize amanota 90% ihabwa 800,000 frw, ku mwanya wa 3 haje koperative “Abihuje b’Uwaruraza” yagize amanota 89,5% ihabwa amafaranga 600,000 frw, umwanya wa 4 ufatwa na koperative “Inkwakuzi Ndera” yagize amanota 89,5% ihabwa 400,000frw.

Musabyeyezu Dative uhagarariye koperative “Abishyizehamwe Bumbogo” yegukanye igikombe

Musabyeyezu Dative uhagarariye koperative “Abishyizehamwe Bumbogo” yegukanye umwanya wa mbere, yavuze ko umuryango Women for Women International  wabahuguye mu kugira isuku, guhinga bya kijyambere, kugira umurava, gukorera ku gihe, kurera neza baringaniza urubyaro kandi bakajyana abana mu mashuri, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, no gukorana cyane cyane n’ibigo by’imari bakanagana n’ikigo cya BDF kugirango barusheho kwiteza imbere, bityo bikaba bimaze gutuma batera intambwe ishimishije mu mibereho n’ubukungu.

Clemence Bideri wari uhagarariye umuyobozi w’umuryango Women for Women International  ku rwego rw’igihugu, yavuze ko aya marushanwa yateguwe hagamijwe gukangurira amakoperative y’abagore kuzuza ibitabo no kumenya gukora imishinga mu rwego rwo kubafasha kugera kurundi rwego rwisumbuye babinyujije no mu mahugurwa yo kwihangira imirimo ibateza imbere.

Uwamahoro Jeannette Daria ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gasabo yasabye ababonye ibihembo ko inkunga bahawe atari iyo kugabana ko ikwiye kubafasha kurushaho kubaka ibikorwa byabo.

Mu karere ka Gasabo, umuryango Women for Women International ukorera mu murenge wa Ndera na Bumbogo ukaba umaze guhugura abagore barenga ibihumbi 8.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd