Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru kugirango barebere hamwe aho imyiteguro y’amatora igeze, Guverineri w'iyi ntara Musabyimana Jean Claude, yasabye abayobozi b'inzego zibanze  kwirinda kwivanga mu miyoborere y'amatora.

 

By Umutoni Solange | Views : 7917 | Kuya 05-31-2017 07:05



Guverineri Musabyimana yaboneyeho gusaba abayobozi b’inzego zibanze gufatanya n’inzego z’umutekano mu myiteguro y’amatora no mu gihe cy’amatora nyirizina. Dore ko mu ntara y’amajyaruguru iy’amatora yegereje hakunda kuba ibihuha bishaka guhungabanya amatora, aboneraho gukangurira abayobozi kwegera abaturage kugirango umuhigo bihaye wo kuzitabira amatora 100% ubashe kugerwaho.

Guverineri Musabyimana yagize ati :

Abayobozi b’inzego zibanze bagomba kumenya ibiranga amatora meza kugirango baharanire ko amatora ya Perezida wa repuburika azaba meza akabera abandi urugero, inshingano z’inzego zibanze mu matora ni ukumenyesha kubahiriza amabwiriza agenga amatora, korohereza imitwe ya politike ndetse n’Abakandida bigenga kubona ibisabwa nk’imikono kandi bafite umutekano, bakirinda Kwivanga mu miyoborere y,amatora’’.

Guverineri yakanguriye abaturage kwitabira ibikorwa by’amatora kugirango bizabafashe guhigura umuhigo, kwitabira uburyo komisiyo y’amatora yateguye nko kwikosoza ku ma lisite y’itora , kwiyimura n’ibindi bikorwa kugirango amatora azabashe kugenda neza, gukora imihanda, gukora ibiraro kugirango ibikoresho by’amatora bizahagerere igihe.

Benshi mu batuye intara y’amajyaruguru baravuga ko batazatererana ubuyobozi bwabo bwashyizeho uyu muhigo kuko ngo amatora barangije kuyitegura, ikibatindiye akaba ari itariki azaberaho gusa.

Nyirandengeyimana Thacienne wo mu Kagari ka Karambi akaba acururiza mu isoko ryo mu Gasiza mu Murenge wa Bushoki ati :

amatora tuyiteguye neza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarayadusobanuriye bihagije, twumva ko ntakabuza tuzatora kukigereranyo cy’ ijana ku ijana, ahubwo itariki itinze kugera tugataha ubukwe kuko amatora kuri twe ari ubukwe”.

Guverineri Musabyimana Jean Claude yemeza ko uyu muhigo utoroshye ariko ngo k’ubufatanye n’ubushake bw’inzego zose, uyu muhigo ugomba kweswa bitewe n’ubufatanye inzego z’ubuyobozi zidahwema kugaragaza.

Guverineri Musabyimana Jean Claude yasabye inzego zibanze kwirinda kwivanga mu miyoborere y'amatora


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd