Iyo umuntu yafashwe na diyabete yibaza amafunguro ashobora gufata ntibimutere ikibazo, kimwe n’ayo agomba kugabanya cyangwa kwirinda kubera uburwayi.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 9135 | Kuya 04-20-2016 09:07



Umurwayi wa diyabete agirwa inama yo kurya ku bwinshi imboga, imbuto, ibinyampeke, seleri, avoka, ibitunguru, ibyobo (champignons)  ndetse n’ibirayi.

Ibi n’ibyemezwa na Dr. Georges Pamplona-Roger  mu gitabo yanditse yise Santé par les aliments.

Agira ati, “ni byiza kugabanya cyangwa kureka ibinyasukari, ubuki, amata, inyama, shokora, umunyu n’ibinyobwa bisembuye, ishobora  guterwa no kurya ibyo kurya bifite ibinure“. 

Akomeza avuga ko Diyabete ari imwe mu ndwara z’ihererekanyamurage,bivuze ko umuntu ashobora kuyirwara ayikomoye ku bo yakomotseho, ndetse n’ intimba nyinshi no guhangayika.

Mukampazimpaka Alvera, umukozi ushinzwe ubukangurambaga bw’abana mu kwirinda diyabeti mu ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabeti, agira inama abana ko bagomba kumenya igipimo cy’amaraso buri mezi atatu kugirango bamenye uko bahagaze kandi bakamenya ibyo bagomba kwirinda mu mirire yabo bagahitamo iby’ingenzi bifitiye akamaro umubiri.

Agira ati,”hari abavuga ko iterwa no kurya ibiribwa birimo isukari kandi bidafite ibinyampeke bihagije kandi ukunda gufata abantu bakuze,Ariko bamwe baba bibeshya ahubwo ni byiza kwipimisha ukamenya uko uhagaze kandi bigakorwa buri gihe.” 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd