Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jean Ping utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo uherutse kongera kwegukana umwanya wo kuyobora Gabon, yavuze ko Ali Bongo ashaka kwica abanya Gabon, kandi ko Gabon ari igihugu cyapfuye.

 

By Umutoni Solange | Views : 7518 | Kuya 09-05-2016 10:35



Nyuma y'iminsi igera kuri 5, Ali Bongo yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Gabon, hakomeje kurangwa n'imvururu zirimo n'ubwicanyi, aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje gushishikariza abaturage kuguma mu ngo zabo.

Jean Ping, wari uhanganye na Ali Bongo mu matora ku mwanya w'umukuru w'igihugu, ntanyurwe n'ibyayavuyemo yagize ati :"Ndabihamya, Gabon ni igihugu cyapfuye".

Uyu mugabo aya magambo yayatangarije ku rukuta rwe rwa twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, aho yanahamagariraga abanya Gabon kugirango bakore ibishoboka byose bakureho Ali Bongo uherutse gutorwa.

Jean Ping yongeye agira ati :" Ali Bongo arashaka kwica abanya Gabon".

Jean Ping, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru aho atuye, yavuze ko ariwe Perezida kuko yibwe amajwi, bityo ko abashinzwe amatora bakwiye kongera gusubiramo igikorwa cyo kubarura amajwi icyumba ku kindi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo