Mu gihe u Rwanda rutaragira icyo rusubiza ku cyemezo cya leta y’u Burundi cyo mu cyumweru  gishize  aho yirukanye umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu wari umaze imyaka igera ku 10 akora muri iyi ambasade ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, ubu noneho ngo igukurikiyeho ni ugukumira Abanywanda  kwinjira ku butaka bw’u Burundi.

 

By Ubwanditsi | Views : 50883 | Kuya 10-13-2015 09:07



Nk’uko  bigaragara ku mupaka uhuza u Rwanda n’uburundi ku kanyaru kuri ubu urujya n’uruza rwatangiye kugabanuka cyane ku banyarwanda bashaka kwinjira mu gihugu cy’uburundi, aho abagerageje kwinjira batangiye gusubizwa inyuma .

Ibi bikorwa byo gukumira abanyarwanda bashaka kujya mu Burundi birimo kubera ku mupaka uhuza u Rwanda n’uburundi byatangiye mu cyumweru gishize.


Umupaka w'u Rwanda n'u Burundi ku Kanyaru

Nk’uko bitangazwa na  Radio Isango Star ngo  kuva kuwa kane w’icyumweru gishize , urujya n’uruza ku mupaka w’u Rwanda n’uburundi rutameze neza aho abanyarwanda bamaze kwambuka umupaka bajya mu burundi basubizwa inyuma.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’iyi Radio bamutangarije ko ibi byatangiye kuva mu cyumweru gishize tariki ya 8 Ukwakira 2015, aho abanyarwanda bageragezaga kwambuka umupaka bajya mu Burundi mu bikorwa by’ubuhahirane nk’uko byari bisanzwe, bageraga hakurya mu Burundi igipolisi cyaho n’insoresore zo mu mutwe w’imbonerakure bakabasubiza inyuma bakababuza gukomeza ngo bajye mu Burundi.

Kugeza ubu abanyarwanda bajya mu burundi bakaba barabaye bake aho byageze mu mpera z’icyumweru gishize abanyarwanda bajyaga mu Burundi bari bagabanutse k’uburyo bugaragara .

Bamwe mu bakozi bavuganye n’umunyamakuru wa Radio isango Star bakaba baragize bati”Ntiwavuga ko umupaka wafunzwe kumugaragararo, ariko urebye ni nkaho ufunze , nonese abinjiye ko bagera hakurya mu Burundi igipolisi cyaho n’imbonerakure zikabasubiza inyuma".

Gusa ariko ngo siko bimeze ku barundi binjira mu Rwanda kuko bo barimo kwinjira nta nkomyi.

Ibi bibaye mu cyumweru kimwe n’ iyirukanwa ry’umujyanama wa mbere wa ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi ndetse na bamwe mu banyarwanda bakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu, n’iterwa ry’igisasu ku biro by’imwe mu masosiyete nyarwanda itwara abagenzi ifite ishami ryayo mu gihugu cy’ Uburundi .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd