Mu gihe   igihugu cy’u Burundi  gikomeje gushinja u Rwanda gucumbikira  no guha  imyitozo ya gisirkare   inyeshyamba zirwanya iki gihugu  ndetse no guhishira abashatse guhirika ubutegetsi ku ya 13 Gicurazi ,2015, hari amakuru  yemeza ko abatera u Burundi  baturuka muri Tanzania ndetse  bityo ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo  biri  muri iki gihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 83979 | Kuya 11-25-2015 06:49



Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru BN  ngo abagabo  bitwaje intwaro bagabye igitero  mu Ntara ya Ruyigi ku gasozi ka Gacokwe ko muri Komini ya  Gisuru  kuri uyu wa Mbere tariki ya  23 Ugushyingo,2015 aho  cyahitanye abantu  3 harimo n’umupolisi ngo baturutse muri Tanzania.

Aya makuru akaba yarashimangiwe n’Umuyobozi w’igipolisi cy’u Burundi mu Ntara ya Rugiyi  k  aho yemeje ko aba bagabo nyuma yo kugaba iki gitero  bashimuse abaturage batatu  bo ku gasozi ka Musha nyuma bagakomeza urugendo rwabo aho binjiye muri Tanzaniya baciye ku mupaka ugabanya iki gihugu n’u Burundi.

Akaba atari ubwa mbere bivugwa  ko abatera u Burundi  baturuka muri  Tanzania na Repubulika iharaira Demokarasi ya Congo  nk’uko biherutse gutangazwa mu nkuru y’ikinyamakuru BN kigira kiti’’Mu Burundi hari  undi mutwe w’ingabo wadutse,ntugaragara  uraza ugakubita ugahita ubura.Uteza  ubwoba abayobozi b’inzego zitandukanye za Leta .Ni abantu ubona bafite imyitozo ihagije ukurikije  uburyo ibyo bakora byose babikora kinyamwuga.Bamwe bavuga ko ari  udutsiko tw’abasirikare, abandi bakavuga ko ari inyeshyamba.Izi nyeshyamba ntabwo ziza  ziciye ku mupaka w’u Rwanda ahubwo zica ku mipaka  ya Repubulika iharanira Deomakarasi ya Congo  ndetse na Tanzania’’

BN ikomeza ivuga ko Ubuyobozi mu Burundi bwitwaza izi nyeshyamba  bukica abakora imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Iki kinyamakuru  cyemeje ko Nkurunziza  mu rwego rwo  gukomeza gushotora u Rwanda akomeje kwinjiza  mu nzego z’umutekano   ku bwinshi abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR  urwanya Leta y’u Rwanda ndetse ukaba ushinjwa  kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ngo ibi akaba abikora ashaka ko u Rwanda  rugaba igitero mu gihugu cye  mu rwego rwo hugiga FDLR ngo abone impamvu igaragara.

Igihugu cy’u Burundi cyanirukanye abacuruzi b’Abanyarwanda bakoreraga mu Kayanza, umujyi uherereye mu majyaruguru y’u Burundi kubera umwuka mubi uri hagati y’umubano w’ibihugu byombi.

Bamwe mu ngabo z'u Burundi

Usibye ibyo u Burundi bushinja u Rwanda, narwo rushinja igihugu cy’u Burundi gushyigikira umutwe wa FDLR ugizwe n’abantu bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. U Rwanda kandi runashinja guverioma y’u Burundi gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Muri Nzeri, Abanyarwanda barenga 10 bari bafungiwe ahantu hatazwi mu Burundi bararekuwe n’ubwo bitarasobanuka niba bose uko ari 30 bari bafashwe bararekuwe.

Leta y’u Burundi  ikaba yarafashe  icyemezo  aho yirukanye umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu wari umaze imyaka igera ku 10 akora muri iyi ambasade ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umubano hagati y’ibihugu byombi ukaba wararushijeho kuzamba  nyuma y’aho  Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame yeruye agashinja  abategetsi b’u Burundi kwica abaturage babo ndetse akabanenga bikomeye.

Ngo ibikomeje gukorwa  n’u Burundi  harimo kwirukana abanyarwanda muri iki gihugu ngo ni ugushotora u Rwanda  nk’iturufu  ya Perezida Nkurunziza ashaka gukoresha ngo  intambara ikomeje  kubica bigacika mu gihugu cye  ihindurwe  intambara y’amoko(Hutu-Tutsi) ndetse no kwangisha abayoboke ba Cndd-Fdd  ubutegetsi bw’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd