Mu gihe   igihugu cy’u Burundi  gikomeje gushinja u Rwanda gucumbikira  no guha  imyitozo ya gisirkare   inyeshyamba zirwanya iki gihugu  ndetse no guhishira abashatse guhirika ubutegetsi ku ya 13 Gicurazi ,2015, hari amakuru  yemeza ko abatera u Burundi  baturuka muri Tanzania ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bityo ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo  biri  muri iki gihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 216972 | Kuya 10-12-2015 06:16



Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru BN  ngo  ibikomeje gukorwa  n’u Burundi  harimo kwirukana abanyarwanda muri iki gihugu ngo ni ugushotora u Rwanda  nk’iturufu  ya Perezida Nkurunziza ashaka gukoresha ngo  intambara ikomeje  kubica bigacika mu gihugu cye  ihindurwe  intambara y’amoko(Hutu-Tutsi) ndetse no kwangisha abayoboke ba Cndd-Fdd  ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu nkuru y’ikinyamakuru BN kigira kiti’’Mu Burundi hari  undi mutwe w’ingabo wadutse,ntugaragara  uraza ugakubita ugahita ubura.Uteza  ubwoba abayobozi b’inzego zitandukanye za Leta .Ni abantu ubona bafite imyitozo ihagije ukurikije  uburyo ibyo bakora byose babikora kinyamwuga.Bamwe bavuga ko ari  udutsiko tw’abasirikare, abandi bakavuga ko ari inyeshyamba.Izi nyeshyamba ntabwo ziza  ziciye ku mupaka w’u Rwanda ahubwo zica ku mipaka  ya Repubulika iharanira Deomakarasi ya Congo  ndetse na Tanzania’’

BN ikomeza ivuga ko Ubuyobozi mu Burundi bwitwaza izi nyeshyamba  bukica abakora imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Bamwe mu ngabo z'u Burundi

Iki kinyamakuru  cyemeza ko Nkurunziza  mu rwego rwo  gukomeza gushotora u Rwanda akomeje kwinjiza  mu nzego z’umutekano   ku bwinshi abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR  urwanya Leta y’u Rwanda ndetse ukaba ushinjwa  kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ngo ibi akaba abikora ashaka ko u Rwanda  rugaba igitero mu gihugu cye  mu rwego rwo hugiga FDLR ngo abone impaamvu igaragara .

Igihugu cy’u Burundi cyanirukanye abacuruzi b’Abanyarwanda bakoreraga mu Kayanza, umujyi uherereye mu majyaruguru y’u Burundi kubera umwuka mubi uri hagati y’umubano w’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize u Burundi bwashinjije u Rwanda ku mugaragaro, mu nama ya ICGLR, gutoza inyeshyamba zishaka guhungabanya umutekano wabwo, ariko guverinoma y’u Rwanda ikaba ikomeje kubihakana.

Icyo ICGLR yakoze ni ugusaba guverinoma y’u Rwanda koroshya iyoherezwa ry’intumwa zihuriweho ku butaka bwarwo zikaza gusuzuma ibivugwa n’ubuyobozi bw’u Burundi, ibintu guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi.

Usibye ibyo u Burundi bushinja u Rwanda, narwo rushinja igihugu cy’u Burundi gushyigikira umutwe wa FDLR ugizwe n’abantu bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. U Rwanda kandi runashinja guverioma y’u Burundi gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Muri Nzeri, Abanyarwanda barenga 10 bari bafungiwe ahantu hatazwi mu Burundi bararekuwe n’ubwo bitarasobanuka niba bose uko ari 30 bari bafashwe bararekuwe.

Ibi bikaba bitangajwe mu gihe u Rwanda rutaragira icyo rusubiza ku cyemezo cya leta y’u Burundi cyo mu cyumweru  gishize  aho yirukanye umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu wari umaze imyaka igera ku 10 akora muri iyi ambasade ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, umubano hagati y’ibihugu byombi  ukaba ushobora kurushaho kuzamo agatotsi mu mezi ari imbere.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd