Nubwo mu bihe bya kera wasangaga Abahanuzi ari bacye bahanura bavuga ko batumwe n’Imana,kuri ubu Ubuhanuzi bukomeje kwiyongera n’abahanura bakaba benshi cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika bavuga ko batumwe nabo n’Imana,nyamara nyuma y’igihe runaka ukazasanga yari iturufu ya Politiki bari inyuma yayo

 

By Muhire Norbert | Views : 25032 | Kuya 10-05-2015 11:24



Gakwaya Damascène ni umwe mu basohoye ubuhanuzi aho yavugaga ko Imana yamutumye ibyo agomba guhanura.

Gakwaya yatangaje mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga ibizaba mu Rwanda, Uburundi, Congo, Uganda na Tanzaniya avuga ko ibi bihugu bizabamo intambara.

Mu mvugo ye y’ikirundi nubwo hari abemeza ko ari umunyarwanda,imvugo yuzuyemo ikinyabupfura gike no gutukana bikabije abashishoza bemeza ko ari imvugo itaranga umukozi w’Imana

Gakwaya Damascène, yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihugu cy’Uburundi ashinjwa kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba iri guhungabanya umutekano muri iyi minsi mu karere.

Aya makuru akomeza avuga ko atari Gakwaya Damascène wenyine watawe muri yombi ko ahubwo hari benshi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Muri abo batawe muri yombi ngo harimo abanyamahanga ngo bashobora kuba bakorana na Al Shabab, wa mutwe w’iterabwoba w’abasomaliya, wayogoje igihugu cya Somalia, ndetse na Kenya.

                                                      Gakwaya Damascene

Ikindi kandi uyu mugabo yatangaje mu buhanuzi bwe,yavuze ko uburundi buzayoborwa na Adolphe Nshimirimana igihe gito nyuma yo kwicwa kwa Perezida Nkurunziza,magingo aya Adolphe yamaze kwicwa mu gihe uwo yagombaga gusimbura (Perezida Nkurunziza)akiriho!

Abakunze gushyira imbere cyane ubuhanuzi bagatwarwa nabwo,barabe maso kuko abanyepolitiki benshi cyane cyane mu bihugu bya Afurika basigaye babyitwikira bigatuma abaturage bahunga ibihugu byabo kuko baba babwiwe ko bigiye kubamo intambara,abandi bikababuza imirimo yabo bikazabaviramo inzara ari nayo ntandaro y’umutekano muke.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd