Umuryango “Consortium for Refugees and Migrants in South Africa” (CoRMSA) kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria urongera gusaba ko humvwa ubujurire bwawo busaba ko Kayumba Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro muri Africa y’Epfo kuko ngo akekwaho ibyaha by’intambara.

 

By Ubwanditsi | Views : 21441 | Kuya 09-15-2015 04:27



Kuva mu 2011 nibwo uyu muryango wari watangiye gusaba ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yamburwa ubuhungiro yahawe mu 2010 n’abayobozi b’iki gihugu, nubwo ibihugu birimo u Rwanda byasabaga ko yoherezwa ngo abazwe ibyaha ashinjwa.

Kayumba Nyamwasa ukomeje gusabirwa  kwamburwa ubuhungiro

Kayumba Nyamwasa yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta ze za gisirikare ku byaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha bwe nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Urubanza ku cyemezo cy’ubuhungiro bwe muri Africa y’Epfo rwasomwe mu Ukwakira 2014, umucamanza yanzura ko Kayumba Nyamwasa yagumana ibyangombwa by’ubuhunzi yahawe kuko CoRMSA iterekana ibimenyetso bihamya ko uyu mugabo yakoze ibyaha by’intambara.

CoRMSA yo ivuga ko hari impamvu nyinshi zituma Kayumba Nyamwasa akekwaho ibyaha by’intambara bityo ngo atari akwiye ubuhungiro muri Africa y’Epfo.

CoRMSA yakomeje kuvuga ko Africa y’Epfo yamuburanisha kuri ibyo byaha akekwaho, ko Nyamwasa akwiye koherezwa mu Rwanda cyangwa yakoherezwa mu kindi gihugu cyabikora.

Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’i Pretoria rukaba rwongera kumva icyifuzo cy’ubujurire bwawo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd