Kuva kuwa gatatu tariki ya 02 ugushyingo 2016, mu gihugu cy’Afurika y’Epfo abahamagarirwa gusaba ko Perezida Jacob Zuma yava k’ubutegetsi bakomeje kwiyongera.

 

By Umutoni Solange | Views : 6027 | Kuya 11-03-2016 10:07



Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, amashyirahamwe yigenga n’abantu ku giti cyabo bababajwe na raporo yagaragaje imikoranire hagati ya Perezida Zuma n’abo mu muryango wa Gupta mu kunyereza umutungo w’igihugu.

Gupta ni umuryango w’abantu bikorera b’abakire ushinjwa kunyereza umutungo w’igihugu ubifashijwemo na guverinoma y’igihugu cy’Afurika y’Epfo bashyigikiwe na Perezida Jacob Zuma.

Iyi myigaragambyo muri Afurika y’Epfo yatewe no gushyira ahagaragara raporo igizwe na paji 355, igaragaza imyirondoro, ibikorwa bahuriragamo n’ibiganiro byagiye bikorwa hagati y’abagize guverinoma iyobowe na Perezida Zuma n’abo mu muryango wa Gupta.

Iyi raporo ivuga ko umudepite 1 yagiye inshuro zigera kuri 7 ahatuye umuryango w’aba Gupta mbere y’uko agirwa minisitiri w’imari.

Igakomeza igaragaza ko miliyoni zirenga 40 z’ama euros zahawe abo muri uyu muryango ndetse Perezida Jacob Zuma ubwe akaba yaragiye asaba inshuro nyinshi abakorana nawe mu butegetsi gufasha uyu muryango w’aba Gupta.

Iyi raporo isoza isaba ubucamanza na polisi gukora iperereza ku bwicanyi na ruswa bivugwa kubari mu nzego zo hejuru muri iki gihugu cy’Afurika y’Epfo.

   Pretoria, Imyigaragambyo isaba kuva k'ubutegetsi Jacob Zuma, kuya 2 ugushyingo 2016


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd