I Kaboul muri Afghanistan mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 06 rishyira kuwa gatanu tariki ya 07 kanama ,igitero cy’abiyahuzi cyahitanye inzirakarengane zirenga 42 ,n’abandi benshi barakomereka mu murwa mukuru.


 

By Muhire Norbert | Views : 20265 | Kuya 08-08-2015 13:56



Ibi bitero by’Abatalibani nkuko babitangaza biri mu rwego rwo kwihimura ku nzego z’umutekano za Afghanistan n’iz’Abanyamerika.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru itangaza ko,Ibi bitero byo kuya 06 na 07 kanama 2015, binabaye nyuma yaho hari hashize icyumweru kimwe uyu mutwe w’iterabwoba utangaje ko washyizeho umuyobozi mushya ariwe Mollah Akhtar Mohammad Mansour

    Mollah Akhtar Mohammad Mansour,umuyobozi mushya w'Abatalibani

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 kanama,ubwo mu ishuri rya Polisi I kaburu abapolisi bitegura kuba aba ofisiye biteguraga kujya mu kiruhuko cy’impera z’icyumweru,umwiyahuzi wari wambaye imyenda y’igipolisi yiturikirijeho igisasu hagati yabo ,abantu 26 bahita bitaba Imana ,abandi 28 barakomereka.

Mu gihe cy’amasaha 2 akurikira ,ibindi bisasu 2 byahise biturikira mu gace kari mu majyaruguru y’ikibuga cy’indege cy’I Kaboul,bikurikirwa n’urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd