Mu mpera z’icyi cyumweru, Addis Abeba umurwa mukuru wa Ethiopia hazateranira inama ya 26 y’umuryango wa Afurika ifite insanganyamatsiko y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu aho ikibazo nyamukuru kizaganirwaho ari imvururu zikomeje kubera mu gihugu cy’u Burundi.

 

By Muhire Norbert | Views : 18165 | Kuya 01-27-2016 08:48




Mbere y’iyi nama ya 26 y’ubumwe bwa Afurika,kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru wa Ethiopia,hategerejwe ba Minisitiri ba Afurika bashinzwe ububanyi n’amahanga,aho bari buganire cyane cyane ku bibazo by’imvururu zikomeje kubera mu gihugu cy’Uburundi,ikibazo kimaze amezi agera ku munani.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi,mu cyumweru gishize,woherereje raporo ONU uvuga ko mu Burundi hakomeje kubera ubwicanyi bukaze.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2015,nibwo mu Burundi havutse imvururu,ubwo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yagaragazaga kugundira ubutegetsi avuga ko aziyamamariza manda ya 3 atemeranywagaho n’itegekonshinga ry’u Burundi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd