Nubwo u Rwanda rumaze gutera imbere muri byinshi nyuma y’imyaka 21 rumaze rwibohoye,Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu barashimangira ko nubwo hari ibyo bagezeho bishimishije bitari ku kigero bifuza bitewe no kuba hari benshi mu bayobozi batabaha umwanya ngo bumve ibibazo byabo bitwaje inama za buri gihe.

 

By Muhire Norbert | Views : 9702 | Kuya 09-13-2015 22:17




Kuba ubuyobozi ari indagizo uhabwa na bene bwo,ni ukuvuga abaturage binyuze mu matora cyangwa se no mu bundi buryo,hari ababugeraho bakumva ko ari akarima kabo,umugabane bagabanye cyangwa se umutungo bihahiye bigatuma batumva ko wa muturage bashinzwe kureberera hari icyo avuze.

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka isaga 21 rwibohoye hari byinshi igihugu n’abanyarwanda bagezeho mu miyoborere,ubukungu,ubutabera n’imibereho y’abaturage,nyamara usanga ari umusaruro abanyagihugu bagezeho babikesheje abantu bamwe kuko iyo ushishoje usanga abandi baba bimereye nk’abacanshuro bishakira inyungu zabo bwite,ibi bikagaragazwa no kuba hari benshi badasiba kweguzwa.

Bikunze kugaragara aho ujya gusinyisha idosiye runaka mu buyobozi runaka ugasanga ngo Abayobozi bari mu nama,icyumweru kigashira,amezi akirenga,urubanza rugafata imyaka n’imyaniko,umunyamakuru akamara amezi n’amezi ashaka amakuru ku muyobozi ntamubone akamwoherereza ubutumwa bugufi ngo :*ndi mu nama*(in meeting),akazarinda arambirwa.

Uku kutaboneka kw’abayobozi bitwaje inama ,abaturage muri rusange bemeza ko nubwo bahabwa iki gisubizo kuva kuwa mbere w’icyumweru kugera k’uw’undi wa mbere bidindiza iterambere ryabo kuko gahunda n’imirimo yabo baba barateguye ihangirikira.

Aha wakwibaza niba aba bayobozi batabonera umwanya abaturage baba barashyiriweho inama gusa ,cyangwa se niba baba bafite akazi karenze ak’umukuru w’igihugu ,mu gihe we(Perezida Paul Kagame)abonera umwanya abanyamakuru bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi akabakira mu biro bye akumva ibibazo byabo akanabisubiza,akajya mu turere tw’igihugu akumva ibibazo by’abaturage akabikemura,ndetse akagira n’umwanya wo kujya kumva abanyarwanda baba mu mahanga.

Ni ikibazo gikomeye kuba mu Rwanda kubona umuyobozi w’umurenge,uw’akarere,uw’intara,uw’ikigo runaka na minisitiri bigoye gusumba uko washaka Perezida Kagame.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd