Ubwo yasuraga akarere ka Rubavu,Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi batubahiriza inshingano zabo bazajya babihanirwa,asaba abaturage gushirika ubwoba ntibatinye kuvuga ibyadindijwe byakabakorewe.

 

By Muhire Norbert | Views : 12621 | Kuya 03-28-2016 10:05



Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 werurwe 2016,yashimye bimwe mu bikorwa akarere kagezeho.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibitagerwaho kubera kutubahiriza inshingano zabo kw’abayobozi,harimo kudindiza ibikorwa by’amajyambere y’abaturage kandi bafite ibyangombwa byose, aba bakaba batazihanganirwa.

Abaturage nabo barasabwa gushirika ubwoba ntibatinye kuvuga ibyadindijwe byakabakorewe kuko biva ahanini mu misoro baba baratanze biheshye akuya,ko atari ibyabayobozi kuko baba baragenewe ibyabo.

                                  Perezida Paul Kagame asura abanya Rubavu

Perezida Kagame yasabye abaturage kurushaho kugira imyumvire myiza iteye imbere,kwitabira inama no kurinda ibikorwaremezo biba byakozwe kuko iyo byangiritse bisubiza igihugu inyuma,kwitabira gahunda za leta nka mutuelle,kwitabira uburezi abana bakajya ku ishuri uko bikwiye kuko igihugu cyakoze ibishoboka byose kugirango abana bage ku ishuri,ariko ugasanga imibare y’abajyayo ntihagije.

Uruganda rwa Mukamira rutunganya amata yavuze ko rutarakora neza,yongeraho ko imirimo yo kurutunganya neza yakwihutishwa bikava mu magambo,ku bijyanye n’uburyo amakoro yabyazwa umusaruro,Perezida Kagame yavuze ko Leta ifatanyije n’abashoramari n’abikorera harebwa uko byafatirwa ingamba.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Sinamenye  Jérémy,yavuze ko bimwe mu bikorwa bishimira harimo kuba Hegitare 320 z’ubutaka zaramaze gutunganywa abaturage basaga 4500 bamaze korozwa,hubatswe amabagiro n’amakusanyirizo y’amata,hubatswe amasoko ya kijyambere n’amahoteri,bongereye ubuhahirane n’igihugu gituranyi  cya DRC aho imipaka yombi ikorana neza,havuguruwe Stade ya Rubavu,hatunganywa imihanda n’imiyoboro y’amashanyarazi ifite uburebure bwa km 102.

Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburengerazuba.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd