Umuyobozi w'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha( CPI), Fatou Bensouda yabwiye abanyamakuru ko urwego ayoboye rwamaze gukusanya ibimenyetso byose ruzifashisha mu gukurikirana abakekwaho uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burundi. Mu bazakurikiranwa harimo abakorera Leta mu nzego z’umutekano(Police n’igisirikare) ndetse no mu batavuga rumwe na Leta.

 

By Ubwanditsi | Views : 12033 | Kuya 11-08-2015 09:13



Fatou Bensouda ati: Buri wese agomba kumenya ko ntazatezuka gukurikirana abantu bose ku Isi harimo no mu Burundi bavugwaho uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu buryo butandukanye.”

Kuri we ngo birababaje kuba u Burundi buri muri ibi bibazo kandi bufite n’amateka yaranzwe n’urwango rushingiye ku moko nyuma yo kwigobotora abakoloni nk’uko AFP yabyanditse.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru turimo, President Nkurunziza yahaye gasopo ya nyuma abantu avuga ko batunze intwaro abasaba ko bagomba kuba bazisubije abashinzwe umutekano bitarenze kuri uyu wa Gatandatu.


Umuyobozi w'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha( CPI), Fatou Bensouda

Uko igihe cyagendaga kegereza kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bo duce twa Mutakura na Cibitoke batangiye guhungira mu tundi duce batinya kuzagerwaho n’ingaruka z’ingufu Police yaherewe uburengenzira gukoresha muri kiriya gikorwa.

Kuri uyu wa mbere biteganijwe ko Akanama k’umuryango gashinzwe amahoro ku Isi izaterana ikiga ku cyakorwa ngo umutekano ugaruke mu Burundi mu buryo burambye.

Abo Nkurunziza ahanganye nabo bavuga ko yiyamarije kongera kuyobora u Burundi mu buryo bitemewe n’Itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha.

Imyigaragambyo yabo yatangiye mu mpera za Mata uyu mwaka ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Pierre Nkurunziza ho umukandida ngo aziyamamarize kongera kuyobora u Burundi, ibi bikaba bitarashimishije abatavuga rumwe na Leta.

Ubu iyi midugararo imaze guhitana abantu 200 n’abandi barenga ibihumbi 70 bahunze igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd