Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umuganura ,abaturage bo mu kagari ka Kabuga ya 2 bishimiye ibyo bagezeho ,abayobozi b’imidugudu basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’akagari imbere y’abaturage ,banibutswa ko bagomba gukorera abaturage ibibateza imbere ntibabe baringa

 

By Muhire Norbert | Views : 23604 | Kuya 08-08-2015 12:19



Umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wabereye mu kagari ka kabuga ya 2 mu murenge wa Rusororo wabimburiwe n’umukino wanyuma mu mupira w’amaguru wahuje ikipe y’umudugudu wa Mataba n’iy’umudugudu wa Kamashashi,umukino urangira umudugudu wa Mataba wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda kuri Penalite 7 kuri 6,wegukana igikombe mu makipe 7 y’imididugudu igize akagari ka Kabuga ya 2.

Mu izina ry’ubuyobozi,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga ya 2 Kagaba John Baptiste yavuze ko bishimira ibyo bagezeho mu kagari kabo, birimo imiyoborere myiza, yatumye bagira umutekano n’ubuzima bwiza, bituma bagera ku bukungu n’iterambere.

             umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga ya 2 Kagaba John Baptiste

Imbere y’abaturage ,abayobozi b’imidugudu basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akagari,baboneraho umwanya wo guhemba abakuru b’imidugudu babaye indashyikirwa kurusha abandi.

Visi Perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Rusororo akaba n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri uyu murenge Jean Paul Mugenzi ,yibukije abayobozi b’imidugudu ,ab’utugari n’izindi nzego ko bashyirwaho n’abaturage akaba aribo baba bakwiye gukorera ,bakirinda ruswa,bakirinda kuba baringa,unaniwe kuzuza inshingano ze agasezera.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, no mu kagari ka Kabuga 1 naho bari muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga 1 Jean Marie Nyamurangwa yavuze ko nta gushidikanya ,bishimira ibyo bagezeho,bityo bakaba basaba ko nta cyabangamira ko Perezida Paul Kagame wabibagejejeho yakomeza kubayobora akabageza no kubindi byinshi byiza bifuza.

               umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga 1 Jean Marie Nyamurangwa

ibi birori muri utu tugari twombi byasojwe n'ubusabane.

Ku rwego rw’igihugu,ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabereye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatanu taliki ya 07.kanama.

Nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri ,uyu munsi mukuru w’umuganura uzajya wizihizwa kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa kanama buri mwaka.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd