Urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwakatiye Abanyarwanda babiri Ignace Murwanashyaka igifungo cy’imyaka 13 na Straton Musoni igifungo cy’imyaka 8  bombi bakaba barahoze bayobora umutwe w’abarwanyi ba FDLR.


 

By Ubwanditsi | Views : 20265 | Kuya 09-28-2015 10:58



Asoma imyazuro y'urubanza rwari rumaze imyaka ine  ,Umucamanza Juergen Hettich yahanishije Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi Mukuru wa FDLR gufungwa imyaka 13, naho uwari umwungirije Straton Musoni ahanishwa gufungwa imyaka umunani kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Batawe muri yombi mu mwaka wa 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu mwaka wa 2011.

Murwanashyaka na Musoni bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu n’ibindi 39 by’intambara byakozwe n’abarwanyi ba FDLR hagati ya 2008 na 2009. Ibyo byaha birimo kwica no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura no gutoteza abasivili cyane cyane mu gace kazwiho kugira amabuye y’agaciro.

Abashinjacyaha muri uru rubanza bavuze ko nubwo Murwanashyaka na Musoni bamaze imyaka isaga 20 bahawe ubuhungiro mu Budage, bakomeje kuyobora umutwe wa FDLR, aha niho bashingiye basabira Murwanashyaka igifungo cya burundu hatarimo ingingo yo kurekurwa nyuma y’imyaka 15, naho Musoni asabirwa imyaka 12 y’igifungo.

Muri uru rubanza abatangabuhamya babutangiye ku ikoranabuhanga rya telefoni abandi bajya mu Budage.

Uru rubanza ni urwa mbere ruciwe hakurikijwe itegeko mpuzamahanga ryo kurwanya ibyaha ryatowe mu mwaka wa 2002. Iri tegeko ryemerera u Budage gukora iperereza no kuburanisha buri kirego cyose ku Isi hatitawe aho cyakorewe.

U Rwanda rwari ruherutse kuvuga ko rushaka ko Ignace Murwanashyaka yoherezwa mu Rwanda akaburanishwa ku byaha bya Jenoside yakoze.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd