Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yokorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyateguwe n’abayisilamu bo mu ntara y’amajyaruguru bibukijwe ko  bagomba kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 10206 | Kuya 06-06-2016 06:47



Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo aho abarwitabiriye baturutse ku musigiti mukuru w’abayisilamu uherereye mu karere ka Musanze berekeza ku rwibutso rya Jenoside yakorewe abatutsi rwa Muhoza , ahashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi nk’ikimenyetso cyo kubibuka no kubasubiza agaciro bambuwe.

    Abayisilamu bo mu ntara y’amajyaruguru bibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi

Imam Sheih Ismail Seif Kamanzi , umuyobozi w’idini ya islam mu ntara y’amajyaruguru , agaruka kuri iki gikorwa , yasabye abayisilamu  kubigira nk’ inshingano za buri munyarwanda wese ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, anongeraho ko Islam itazihanganira na rimwe umuntu wese uzagaragaraho ibikorwa by’ubutagondwa abiyitirira.

Yagize ati “ Islam ntizihanganira umuntu wese ukora ikibi nk’ubutagondwa akabyitirira idini ya Islam , ibi ni nabyo byoretse igihugu cyacu kikagwa muri Genocide yakorewe abatutsi bazira uko bavutse.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habyarimana Jean Damascène yavuze ko mu gihe Jenoside yakorwaga hari amadini yayijanditsemo ari nayo mpamvu agomba kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo, cyane bibanda ku kwigisha urukundo mu bayoboke bayo.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ruvuga ko rwumva neza umusanzu wabo ufatika mu kubaka igihugu cyabo binyuze mu kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze igihugu cyabo.

Abanyeshuri ba ESIR n'ab'urwunge rw'amashuri rwa Muhoza ya II bibuka abazize jenoside

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa Uwamahoro Nadia yagize ati “ Mu biganiro twahawe nasobanukiwe n’amateka y’igihugu cyacu, mbona ko bimwe mu byoretse igihugu harimo n’ ivanguramoko .

Akomeza agira ati “ Ubu ahasigaye ni ahacu ku kugira uruhare mu kwigisha no gutanga umusanzu mu kurwanya ikibi cyose , twamaganira kure abapfobya n’abahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi , turwanya kandi n’ingengabitekerezo yayo.”

Muri iki cyumweru abanyeshyuri bo mu ishuri ry’abayisilamu (ESIR- Ecole Secondaire Islamique au Rwanda)  n’urwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya II bahawe ibiganiro bitandukanye birimo:akamaro ko kwibuka n’ingamba zafashwe mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd