Abaturage bo mu kagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze , barasaba inzego zibishinzwe ko zabakorera ubuvugi nabo bakabona amazi meza , bakareka kujya bavoma ibiziba byo mu ishyamba ry’ibirunga , cyane ko bibangamira n’ibinyabuzima biri muri iri shyamba.

 

By MuhAlly | Views : 14679 | Kuya 03-22-2016 18:31



Nubwo isoko nini ya Mutobo ariyo itanga amazi hirya no hino mu turere twa Musanze na Burera , Gataraga ni  umwe mu mirenge ya Musanze uherereyemo iyi soko ya Mutobo.

Ibi  ntibyabujije abaturage b’ akagari ka Rungu , by’umwihariko abo mu mudugudu wa Rungu muri uyu murenge kubura amazi , ubu bakaba babona amazi mu buryo bugoranye.

Aba baturage bavuga ko iyo bakeneye amazi meza bakora urugendo rurerure , bajya gushakira amazi  mu karere ka Nyabihu  cyangwa se bakagana mu ishyamba ry’ibirunga gushakirayo amazi  y’ibirohwa , gusa nabyo ngo bibateye impungenge kuko bashobora no guhurirayo n’inyamaswa zikabagirira nabi.

Aha barasaba ko bagezwaho amazi meza nk’abandi,

Ntezimana na bagenzi be bati: “ubuse ko bazanye amatiyo amazi yaheze he?muri Musanze  nta rugo rudafite amazi meza,ubwo se twebwe turazira iki abo mu kagali ka Rungu ?

Umuyobozi w’akarere ka Musanze  Musabyimana Jean Claude yavuze ko kubera imiterere y’aka karere isaba kubanza gukora  inyigo yimbitse kugirango aba baturage ba Rungu babone amazi meza

Uyu muyobozi w’akarere  yakomeje  asaba abaturage  gukoresha uburyo busanzwe bwo gufata amazi y’imvura ava ku mazu mu gihe batarabona ayo bifuza dore ko mu mwaka utaha umushinga ushobora kuba watunganye.

Akagari  ka Rungu ni kamwe mu tugari tw’ umurenge wa Gataraga dukora ku ishyamba ry’ibirunga.

Nk’uko byatangajwe n’uyu muyobozi w’akarere ka Musanze  , aho amazi ari ubungubu kugera ku mukandara w’ishyamba hari ibilometero hagati  ya 5 na 6 , bityo akaba ariyo mpamvu hakiri gukorerwa inyigo yihariye ngo aba baturage nabo babone amazi meza.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd