Ku munsi w'ejo hashize,kuwa kane tariki ya 14 mata 2016,ahitwa Musaga mu gihugu cy'u Burundi,ahagana sa kumi n'ebyiri za mugitondo hongeye gutoragurwa umurambo w'umuntu wishwe.

 

By Muhire Norbert | Views : 8883 | Kuya 04-15-2016 08:54



Amakuru umurashi ukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu gihugu cy'u Burundi aravuga ko abatangabuhamya bo mu gace ka Musaga babatangarije ko isa kumi n'ebyiri za mugitondo muri kano gace ku muhanda wa 2 bahatoraguye umurambo w'umuntu bavuga ko ashobora kuba yaba yariciwe ahandi akazanwa kuhajugunywa.

                    Hirya no hino mu Burundi hakomeje gutoragurwa imirambo

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu gace ka Kinanira I,igipolisi n'igisirikare byari byaharamukiye mu bikorwa by'umukwabo mu masaha y'igitondo cya kare.

Agace ka Musaga kari mu duce twakunze kuvugwamo imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Kuri uyu wa kane, kandi mu gace k'umujyi wa Gitega ahitwa Mwumba hatoraguwe undi murambo mu masaha ya mugitondo,na none kuri uyu munsi ahitwa Kajaga hatuye Phocas Bakaza, Perezida  w'akanama k'akarere ka Mutimbuzi, akaba n'umuyobozi w'akabyiniro kazwi nka boîte de nuit Black White mu gihugu cy'u Burundi, ahagana isa tatu z'ijoro  yararashwe ahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa gatatu, ahitwa Buganda hari hatoraguwe imirambo 2.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd