Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashyizeho ikigo cy’ishoramari ry’umwuga cyitwa ‘Rwanda National Investment Trust (RNIT) Ltd gishinzwe gushyiraho no gucunga ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda no kwigishha Abanyarwanda bakamenya amahirwe aboneka mu kugana isoko ry’imari n’imigabane hagamijwe kongera ubushobozi bw’imbere mu gihugu.

 

By Habineza Gabby | Views : 21546 | Kuya 11-10-2015 13:17



RNIT Ltd irateganya gutangiza ikigega cya mbere cyitwa RNIT ITERAMBERE FUND cyashyizweho hakurikijwe itegeko rigenga ibigega by’ishoramari by’abishyize hamwe mu Rwanda.

Ibigega by’imigabane ku ishoramari bitanga amahirwe yo kwizigamira hagamijwe kugera ku bukire ndetse n’iterambere rirambye.

Shora imari yawe muri RNIT ITERAMBERE FUND, ikigega kigiye gutangizwa mu gihe cya vuba.

IBIRANGA IKIGEGA RNIT  ITERAMBERE

-Ikigega ENIT ITERAMBERE  ni ikigega gihoraho(Open ended) gishora imari mu migabane y’amasosiyete ndetse no  mu mpapuro mvunjwafaranga (A  portfolio of equity and debt instruments)

-Gifunguye  ku bashoramari b’abanyarwanda, abaturage b’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(Abantu ku giti cyabo  n’ibigo) n’ibigo mpuzamahanga.

-Umugabane  ku ishoramari ni FRW 100;

-Ikigega  gifite ishoramari ry’uburyo  bubiri :Ishoramari rishingiye ku nyungu(Income Option) amafaranga fatizo y’igishoro ni 100,000, n’uburyo bw’ishoramari rishingiye kw’izamuka  ry’igishoro(Growth option), amafaranga fatizo y’igishoro ni FRW 2,000 .Hose nta mubare ntarengwa.

-Gushora imari ahantu  hatandukanye hagamijwe inyungu cyangwa  izamuka ry’igishoro.

-Agaciro nyako k’umutungo kazajya kagaragarizwe abashoramari buri munsi.

Mu gihe ikigega kizaba gifunguye, abashoramari bazagura imigabane aha hakurikira :

Kuri RNIT ,ku mabanki akorana na RNIT ;abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane ; cyangwa undi  muntu wabiherewe uburengenzira.

NB :Amafaranga yose  yishyurwa gusa kuri  konti y’ikigega ifunguye muri  banki ikorana na RNIT  kandi ikaguha  inyemezabwishyu.

Abashoramari bifuza  gushora imari yabo bazabona amakuru bifuza yose mu nyandiko ihamagarira rubanda kugura(Offering document) kandi  bakuzuza inyandiko yo kugura yabugenewe (Application form) y’Ikigega RNIT ITERAMBARE mbere yo gushora imari.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd