Nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize  tariki ya 10 Nyakanga,2015  mu gace ka Rugazi mu gihugu cy’u Burundi  habaye imirwano ikomeye  yahanganishije ingabo za Leta  n’umutwe w’inyeshyamba uyobowe na Gen.Godefroid Niyombare maze bikavugwa ko izo nyeshyamba zaturutse mu Rwanda, Gen Léonard  Ndikumana yanyomoje ayo makuru avuga ko u Rwanda ntaho ruhuriye  n’ibirikubera mu Burundi.

 

By Ubwanditsi | Views : 15687 | Kuya 07-13-2015 08:05



Mu kiganiro yagiranye na France24 ndetse na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI),Gen.Léonard akaba yaravuze ko  abasirikare be bataturutse mu Rwanda  ahubwo  kuba bivugwa ngo ni gahunda ya Leta igamije kujijisha abaturage kugirango bumve ko  uyu mutwe w’ingabo nta mbaraga ufite ndetse ko utazagera ku ntego wiyemeje.

Ati « Ntabwo abasirikare bacu baturutse ku butaka bw ‘u Rwanda ,ibyo ni ibinyoma, ni icyengezamatwara(Propaganda) ya Leta  igamije kumvikanisha ko tudafite imbaraga zihagije zo kugera ku ntego twiyemeje’’

Gen.Léonard kandi yemeje ko  uyu mutwe w’ingabo wiyemeje kurwanya Perezida Nkurunziza  ,ufite abasirikare  benshi mu  mijyi itandukanye yo mu Burundi kandi ko aho bari  hose bari maso  biteguye  urugamba.

Gen.Léonard Ndikumana

Uyu mutwe w’ingabo  uri kurwanya Leya ya Nkurunziza  ukaba uyobowe na Gen.Godefroid Niyombare  wanayoboye Coup d’Etat yapfubye yo ku ya 13 Gicurasi,2015.

Maj Gen.Godefroid uyoboye umutwe urwanya Perezida Nkurunziza

Gen.Niyombare n’abagenzi be bakaba baratangaje ko biteguye  kurwanya  Perezida Nkurunziza kugeza igihe azavira ku butegetsi ndetse ko badashaka ko yiyamamariza manda ya 3 ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga u Burundi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd