Abasirikare bagera kuri 50 b’igihugu cya Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia(Amisom) ngo nibo bafite kuba baraguye mu gitero bagabweho n’umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabaab mu gitondo cyo ku wa Kabiri taliki ya 1 Nzeri,2015.

 

By Ubwanditsi | Views : 25221 | Kuya 09-02-2015 11:57



Aya makuru akaba yatangajwe n’abasirikare bakomoka ku mugabane w’Uburayi nabo bari muri ubu butumwa bwa Amisom aho bavuze ko inyeshyamba za Al Shabaab zagabye igitero ahitwa Janale kuri kilometero 90 uvuye mu majy’epfo ashyira Uburasirazuba bw’Umurwa mukuru wa Somalia,Mogadishu.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’aba basirikare b’abanyaburayi rikaba rivuga ko muri iki gitero  abasirikare 100 ba Uganda baburiwe irengero  gusa ngo  ibi ntibivuze ko bose bapfuye .

Aba basirikare b’aba nyaburayi bakaba batangaje ibi nyuma y’uko Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda, Maj Henry Obbo aganira na Daily Monitor yari yirinze kugira icyo atangaza ku mibare y’Abagande bahitanywe n’iki gitero.

Ngo nubwo imibare nyakuri y’abasirikare  ba Uganda  bahitanywe n’iki gitero itaratangazwa ngo  nicyo cya mbere cyaba gihitanye benshi kuva Uganda yatangira kohereza  ingabo mu butumwa bw’amahoro  muri Somaliya mu mwaka wa  2007.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd