Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, BOSENIBAMWE Aime yakuriye inzira ku murima  abifuzaga kuzayobora u Rwanda mu gihe kizaza aho yemeje ko abaturage b’intara ayoboye bamaze guhitamo uzabayobora  neza .

 

By Ubwanditsi | Views : 12978 | Kuya 09-05-2015 11:06



Ibi BOSENIBAMWE akaba yabivuze ubwo yaherezaga ikaze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Nzeri mu muhango wo kwita ingagi aho abana b’Ingagi 24  aribo bahabwa amazina muri uyu muhango.

Mu ijambo rye ry’ikaze  Guverineri BOSENIBAMWE akaba  yashimiye  ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida  Paul Kagame  aho yavuze ko ibyiza Intara ayoboye yagezeho  ibikesha ubuyobozi bwiza  bufatanya n’abaturage ndetse  budehwemba kubashakira ibyiza.

Uyuhango wo kwiza abana b’Ingagi  amazina  ukaba ubaye ku nshuro ya  11 aho witabirwa n’abantu batandukanye  harimo n’abanyamahanga aho  binjiriza u Rwanda amadovize ndetse ukanarumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhango ukaba wabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd