Ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabeti mu Rwanda rikomeje gukora ubukangurambaga mu kuyirwanya rivuga ko bikigoranye kwitabwaho mu gihe uyirwaye kandi ikomeje kwiyongera.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 9387 | Kuya 04-05-2016 14:33



Umuyobozi w’ihuriro ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, Gishoma Chrispin, avuga ko bikigoye kwita kubarwayi ba diyabete kubera ko inzobere zikiri nke mu gihugu, kandi abayirwaye barushaho kwiyongera ,ikibazo cyiyongeraho no kuba imiti y’iyi ndwara ihenze.

Agira ati, ” Mu Rwanda dufite inzobere nkeya kundwara zinyuranye zirimo na diyabete, urwaye impyiko akenera inzobere kubuvuzi bw’ impyiko, bikaba kimwe na diyabete,  iyo igeze kurwego ruri hejuru biraguhenda, niyo mpamvu abantu bakwiye kumva ibyo babwirwa kugirango birinde izo ngaruka.”

Akomeza avuga ko n’ubwo iyi ndwara kuyivura bitoroshye, ariko kuyirinda biroroshye mu gihe umuntu yakurikije amabwiriza y’abashinzwe ubuzima, aba yirinze n’izindi ndwara zinyuranye zitandura, kuko zifitanye isano nayo.

Yongeraho ko iyo urwaye diyabete bishobora kugukururira kurwara umutima, kimwe n’uko urwaye umutima ashobora kurwara diyabete izi ndwara zose zifite ahantu zihurira, kandi wirinze imwe n’indi ushobora kuba uyirinze.

Na none kuba abarwayi ba diyabete biyongera, harimo igice kimwe cy’abitabira kwisuzumisha kubera ko bumvise ingaruka z’iyi ndwara, ariko n’amafunguro ataboneye kuri bamwe, atuma hari abakomeza kwandura diyabete.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa  2014 bwagaragaje ko 3% by’abaturarwanda bagaragayeho ibimenyetso bya diyabete, ariko bakaba batitabira kwivuza. Ibi ngo bishobora guhamya ko harimo n’abakomeza kuyigendana batazi ko bayifite bakazabimenya yamaze kubarenga.

Ntamibare ihamye y’abahitanwa na diyabete mu gihugu kumwaka, ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubuzima, rivuga ko mu mwaka wa 2012, abantu miliyoni 1.5 bapfuye bazize diyabete, naho ngo 80% by’abahitanywe nayo babarizwa mu bihugu bikennye. Cyakora, ubukangurambaga bukoneje gukorwa n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd